Hamenyekanye abatoza babiri bahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports.

Amakuru Imikino

Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade yirukanwe, biravugwa ko Minnaert Ivan na Ndayizeye Jimmy ari bo bashobora kuvamo umutoza wa Rayon Sports.

Umutoza Mohamed Wade wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije muri Rayon Sports, mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira yari yagizwe umutoza mukuru.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 16, Rayon Sports yatsinzwemo na Gasogi United 2-1, Rayon Sports yahise imuhagarika. Ku myitozo yo ku vyumweru tariki 14 Mutarama 2024, Wade ntiyakoresheje imyitozo, imyitozo yatanzwe na Lebitsa Ayabonga, umutoza ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Amakuru atugeraho avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Ndayizeye Jimmy utoza Le Massager Ngozi. Uyu mugabo w’imyaka 47, watoje amakipe nka Espoir FC, Academie Tchite FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports kandi, inatekereza kuba yaha akazi Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ayitoza.

Uyu mu Biligi umaze iminsi mu Rwanda ashaka ikipe yajyamo, na we ahabwa amahirwe cyane ko ari na we wanditse amateka muri iyi kipe ayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *