Guverinoma y’U Rwanda yanenze cyane icyemezo gitunguranye cy’U Burundi, cyo kongera gufunga Imipaka.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Guverinoma y’u Rwanda ntiyishimiye nagato ko icyemezo cyafashwe kikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’U Burundi cyo gufunga imipaka ihuza Ibihugu byombi cyane ko cyafashwe bitunguranye ndetse hakaba na nyungu yari igambiriwe.

Leta y’U Rwanda yavuze uko ibyumva ku ruhande rwayo, ivuga ko ari icyemezo gitunguranye kandi gihabanye n’amahame y’Umuryango ibi Bihugu bihuriyemo, Ifungwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, binyuze mu binyamakuru bikorera mu Burundi.

Ikindi gitangaje ni uko iki cyemezo kitigeze kigaragara mu itangazo iryo ariryo ryose ryanditswe na Guverinoma y’u Burundi mu buryo bunyuze mu mucyo nk’icyemezo gifite uburemere nk’ubu, Igisubizo cya Leta y’U Rwanda kuri iki gikorwa kitashimwe na benshi Leta yagitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024, Mu itangazo itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wayo.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yumvise ibyatangajwe mu binyamakuru ku cyemezo cy’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.” Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko iki cyemezo kidakwiye Iti “Kizarogoya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’Ibihugu byombi, kandi kinyuranyije n’amahame y’imikoranire y’akarere ndetse no kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Tubabwire ko ibikorwa nk’ibi byo gufunga imipaka ihuza ibihugu byose nubundi yongeye gufungwa nta gihe kinini gishize ifunguwe nabwo byaratsikamiye imibereho y’Abaturage b’Ibihugu byombi, Imipaka ihuza U Rwanda n’UBurundi mbere yuko ifungurwa mu mpera z’umwaka wa 2022, yari ifunze mu gihe cy’Imyaka igera muri irindwi.

Mu mboni ya Politiki ababikurikiranira hafi bavuga ko iri fungwa ahanini ryaba ryaraturutse ku biherutse gukomozwaho na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Ukuboza 2023 ubwo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa “RED Tabara” uherutse kugaba igitero i Burundi ukica abantu 20, mu gihe u Rwanda rwabihakanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *