Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo kwakira Abanya-Palestine bava muri Gaza.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yavugwaga ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel, mu bijyanye no kwakira Abanye-Palestine bazimurwa muri Gaza kubera ibibazo by’umutekano mucye uri muri ako gace.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ikinyamakuru Middle East Eye, cyari cyatangaje ko igihugu cy’u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na Israel biganisha ku kuba bakwakira Abanya-Palestine bari muri Gaza.

Abanya-Palestine baturuka Gaza batangiye guhungira mu bihugu bitandukanye. Aya makuru kandi yatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri Israel, Zman Yisrael.

Nyuma y’uko ayo makuru yari akomeje gucicikana hirya no hino. Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko inyomoza aya makuru, bityo ko ibyatangajwe n’ibi bitangazamakuru ari ibinyoma byambaye.

Iri tangazo ryagiraga riti “ Guverinoma y’u Rwanda irabeshyuza amakuru yatangajwe na Zman Yisrael  ko uRwanda ruri mu biganiro na Israel ku kohereza Abanye-Palestine bava muri Gaza. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta biganiro na bike byigeze bibaho yaba ubu cyangwa mu bihe bishize bityo ko aya makuru akwiye kudahabwa agaciro.”

Gahunda yo kwimura Abanye-Palestine batuye i Gaza itangiye gutekerezwaho nyuma y’uko aka gace kabereyemo ibitero bikomeye byatumye abaturage bava mu byabo, abandi bakahaburira ubuzima.

Ibitangazamakuru byo muri RD Congo byatangaje ko iki gihugu cyaba kigiye  kigiye mu biganoro bizatuma bakira Abanya-Palestine bava muri Gaza, nubwo bitaremezwa.

Abanya-Palestine baturuka Gaza nabo batangiye guhungira mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *