Gutakaza urugi kwa Alaska Airlines Boeing 737 Max 9, byatumye hahagarikwa ingendo zisaga 200 z’indege ndetse zishobora kwiyongera.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Mu mahanga. Ubuzima

Ingendo zakorwaga n’Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9 zabaye zihagaritswe by’Agateganyo nyuma yuko zikorewe ubugenzuzi bukagaragaza ko zikeneye gufungwa neza mu mpande zose.

Kugeza ubu indege zose zo bwoko bwa Boeing 737 Max 9 zakumiriwe kuba zitwara abantu n’ibintu nyuma yuko zikorewe ubugenzuzi n’abahanga cyane muby’Indege maze bakagaragaza ko hari ibice byazo bitandukanye biba bidafunze ngo bidanangirwe neza kandi bikaba bishobora guteza akaga gakomeye ku buzima bw’Abantu benshi bazikoreramo ingendo.

Ubu bugenzuzi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ndetse bukorwa nyuma yaho hari indege ya Alaska Airlines Boeing 737 Max 9 iherutse gukura benshi imitima ubwo yageraga mu kirere itangiye urugendo maze ikaza gutakaza urugi rwayo mu buryo budasobanutse bigasaba ko isubira hasi ku kibuga kuri uyu wa gatanu ushize.

Kuri uyu wa mbere kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, Nibwo Urwego rugenzura ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Aviation Administration (FAA), rwatangaje ko indege 171 zo muri ubwo bwoko zibaye zihagaritswe by’Agateganyo mu gukora ingendo zitwara abantu n’ibintu.

Ibi bije kubw’Impungenge nyinshi zatewe n’iyo ndege yatakaje urugi iri mu kirere rukagwa mu busitani bw’Umwarimu gusa nubwo nta muntu wigeze akomereka cyangwa ngo apfe mu bari barimo. Tubabwire ko izi ndege zahagaritswe za Boeing 737 Max 9 zikoreshwa na United Airlines na Alaska.

Nibura ingendo zigera kuri 200 zahagaritswe kuri uyu wa Mbere ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri nabwo hari izindi ziri busubikwe kugira ngo indege zose zikorerwe ubugenzuzi bwitondewe harimo n’Indege za Sosiyete za Turkish Airline na Copa Airlines zakoreraga ingendo zazo muri Panama na Aeromexico.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *