DRC : Umukwabo udasanzwe wasize benshi bacyekwaho gukorana na M23 biganjemo insoresore batawe muri yombi.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habaye inkundura yo guta muri yombi abantu batandukanye biganjemo insoresore zikekwaho ubufatanye n’imutwe wa M23 ukomeje guteza ibibazo bikomeye muri icyo gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Werurwe 2024, Televisiyo na Radio by’igihugu byaramutse bitangaza ko inzego zishinzwe umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zataye muri yombi abantu benshi zibakekaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uretse kandi Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje iyi nkuru, Litsani Choukran uyobora ikinyamakuru Politico gikora inkuru zibogamiye kuri Leta ya RDC, yatangaje ko aba bantu bafashwe biganjemo abanyapolitiki ndetse nta gihindutse bakazamurikirwa abaturage mu gihe cya vuba.

Mu butumwa bwa Litsani Choukran yagize Ati “Aba bafatanyabikorwa b’umwanzi n’abagambanyi ba Repubulika bazerekwa igihugu vuba.” Ni mu gihe kandi Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo, ACP, byatangaje ko aba bantu bari basanzwe bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa.

Iyi nkundura kandi ibaye mu gihe ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihora zitana mu mitwe na M23 mu bice bigize Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Masisi, hafi y’Umujyi wa Sake.

Kugeza ubu ntabwo umubare wabo n’amazina yabo birajya mu ruhame. Umunsi bazerekanwa mu ruhame na wo ntabwo uremanyekana, nta n’urwego rwa Leta ya RDC rwatangaje aya makuru ku mugaragaro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *