Hashize igihe hatangijwe ubukangurambaga kuri gahunda yo kugabanya kunywa ibisindisha yiswe (Tunyweless), imwe mu byagarutsweho ku munsi wejo munama y’umushyikirano ya 19.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 19, ikaba iba igamije kuvugirwamo ibintu byinshi bitandukanye, gushima, kunenga ndetse n’ibibazo abaturage baba bafite bakabona umwanya wo kubibaza.
Abaturage bakurukiranaga uyu mushyikirano mu buryo bitandukanye, hari abari bahari imbona nkubone, abandi nabo bawukurikiranira kumbuga nkoranyambaga.
Umuturage umwe yohereje ubutumwa ndetse bwanasekeje cyane abitabiriye uyu mushyikirano, yagize ati “ubu abana banjye nibo bari kumfasha kujyana na gahunda ya tunyweless kuko iyo mbatumye inzoga bahita babinyibutsa nkumva binteye isoni, kuburyo ubu nsigaye mfata amacupa abiri yonyine kumunsi.”
Ubu butumwa bwasekeje abantu cyane ndetse n’umukuru w’igihugu dore ko bari biteze kumvako byibuza anywa kamwe kumunsi cyangwa se yazivuyeho.
Minisitiri w’ubuzima abajijwe kuri icyo kibazo niba koko amacupa 2 kumunsi ntacyo yaba atwaye, yagize ati “amacupa abiri ni menshi kuko byibuza bifata amasaha 16 umwijima ngo ube ukuye uburozi bwazanywe n’inzoga mu mubiri, urumva rero ko iyo ufashe amacupa 2 wazarinda upfa utarasinduka.”
Umukuru w’igihugu nawe yungamo ati ibya tunyweless byagakwiye guhinduka tukazivaho burundu. Nubundi inzoga ntakamaro zigira mu mubiri wa muntu yemwe ntanuwo zifasha gutera imbere, ahubwo zimusubiza inyuma cyangwa zikamushyira mu bibazo byahato na hato.
Dr Sabin rero yagiriye inama abantu yo kwinywera amazi dore ko aricyo kinyobwa kiza cyane kitagira ingaruka nimwe ku buzima bwa muntu.