DR congo ikipe rukumbi yasekewe n’amahirwe muri AFCON, yakatishije itike ya 1/4 itaratsinda umukino numwe mu minota isanzwe y’umukino.

Amakuru Imikino

DR congo ni imwe mu makipe 26 yitabiriye imikino y’igikombe cy’afurika, AFCON 2023 kiri kubera mu gihugu cya Cote D’Ivoire ku nshuro ya kabiri.

DR Congo yisanze mu tsinda rya F aho yariri kumwe na Zambia, Tanzania na Morroc.
Kwikubitiro DR Congo yacakiranye na Zambia ku tariki ya 17, Mutarama umukino urangira ziguye miswi ku 1-1.

Kw’itariki ya 24, Mutarama 2024, yarongeye isubira mu kibuga ihura na Zambia nayo banganya ubusa ku busa(0-0). Yarongeye Kandi ihura na Marroc nabwo ntacyahindutse banganya 1-1 hitabazwa penalite birangira Congo ikomeje muri kimwe cya munani(1/8).

Ku munsi wejo nibwo DR Congo yasubiye mu kibuga idahabwa amahirwe na mba dore ko urugendo rwayo rutatangaga ukizero cyo kwikura imbere y’ikigugu nka Egypt ifite amateka muri iki gikombe, gusa ngo mu mupira umukino uwubara urangiye, niko byagendekeye abasore ba Egypt ubwo batungurwaga no kurangiza iminota isanzwe y’umukino inganya na DR Congo 1-1.

Ibi byatumye berekeza muri penalty, ntibyatinze DR Congo irongera isekerwa n’amahirwe ihigika Egypt kumugaragaro,umunsi ubera umukara Egypt yaje mu mukino ikizere cyo gukomeza ari cyose.

Nuko Egyty yiyongereye ku bindi bigugu byahabwaga amahirwe bikerekwa umuryongo hakirikare birimo Ghana, Cameroon ndetse na Cote D’Ivoire yakiriye irushanwa.

Umunsi wejo wasize DR Congo ariyo kipe rukumbi igeze muri 1/4 idatsinze umukino numwe mu minota isanzwe y’umukino kuko yanganyije imikino yose imaze gukina.


DR Congo izacakirana na Guinea Conakry muri 1/4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *