Ubusanzwe mu miterere karemano y’umuhungu n’umukobwa ni abantu batandukanye cyane yemwe no mu buryo bafatamo ibintu usanga bidahura na gato ahubwo ugasanga ni abantu bakunze gusa n’abahanganye cyangwe bahiganwa.
No mu rukundo rero ni kimwe, Umugabo akunda ibigararira Amaso, naho umugore agakunda iby’amarangamutima cyane, Niyo mpamvu usanga abasore benshi bazi kuvuga utugambo turyohereye, aribo bigarurira imitima y’abagore kurushya babandi bahora bacecetse.
Iyo bigeze ku gikorwa cy’imibonanano mpuzabitsina ho usanga imitekerereze y’umusore ihabana niy’umukobwa rwose, Umukobwa ajya gufata umwanzuro wo kuryamana n’umugabo kuko amwiyumvamo ndetse amufitiye amarangamutima, naho umugabo we si ngombwa ngo abe agukunda cyangwa akwiyumvamo, ahubwo irari niryo rimusunikira kumva mwaryamana.
Impamvu rero utuma nyuma yo kuryamana, Umukobwa ariwe ushyira imbaraga nyinshi mu rukundo nuko umugabo afata imibonano nk’ibindi bikorwa byose byo kwishimisha, Hari n’igihe arangiza akicuza icyo yabikoreye, naho umukobwa we akabifata nk’igihango, Dore ko hari n’abibeshya bakumva ko ubwo aryamanye n’umusore bivuze ko amufatishije nyamara ari ukwibeshya, igihe cyagera wa musore yamara kumuhaga akamuta ugasanga bisigiye igikomere umukobwa kandi ariwe wabyikururiye.
Abakobwa cyane cyane bakwiye gusobanukirwa ko imibonano mpuzabitsina atari iturufu yo kuba wafatisha umuhungu cyangwa se ngo niba uryamanye n’umusore wumveko ari igihango mugiranye cyangwa ahise ukujyamo umwenda w’urukundo, Wikumvako umugabo wese ukwegereye agukunda, ahubwo agura ibitekerezo umunye kuvuga icyo ushaka, ureke gushakira urukundo naho rudashoboka.
Ugasanga uhora urira ngo twararyamanye aranyanga, ese koko yaragukundaga mbere yuko muryamana cyangwa nibyo wishushanyirizaga, mbere ya byose jya ubanza utekereze kabiri.