Ku wa kane, tariki ya 28 Werurwe, Umuryango w’Abibumbye UN, wahaye imidali y’ishimwe abapolisi 320 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique (CAR),
mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro, umutekano, no kurengera abaturage muri igihugu. Abo bapolisi bakuru bambitswe imidali harimo 139 bo mu mutwe wa RWAFPU1-9, 140 bo mu mutwe wa PSU1-8 n’abandi 41 bo mu mutwe wa IPO.
Umutwe wa RWAFPU1-9, wahembewe kuba ukora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abasivili n’ibyabo ndetse no kurinda abakozi b’umuryango w’Abibumbye n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bagaragaje.
PSU1-8 ni umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya CAR n’abahagarariye umuryango w’Abibumbye,barimo Minisitiri w’Intebe, uw’Ubutabera n’abandi barimo n’Umuyobozi Mukuru w’abapolisi bari mu butumwa bwa MINUSCA, n’abandi.
Mu gihe umutwe wa IPO, ugizwe n’abapolisi bashinzwe ubujyanama n’ubugenzuzi muri ubwo butumwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bwa MINUSCA, CP Bizimungu Christophe wayoboye ibirori byo kwambika imidali abo bapolisi, yabashimiye ubwitange bagaragaza mu gusohoza ubutumwa batumwe mu gihe bari muri icyo gihugu, by’umwihariko uko barinda abayobozi bakuru ndetse no kubungabunga umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu cya CAR, kurinda abakozi ba UN n’ab’Urukiko mpanabyaha rwihariye rwa Bangui.
CP Bizimungu yashimiye abo bapolisi kandi kuba bakomeje no kurinda abaturage neza, binyuze muri gahunda zitandukanye zo kubungabunga ubuzima bwabo harimo na gahunda batangije yo gutanga amaraso ku bayakeneye, gusuzuma indwara ku buntu, no kubaha imiti izivura, ibikorwa by’umuganda no gukwirakwiza amazi mu ngo z’abaturage b’amikoro make.
Yagize ati: “Mukomeze kugira umutima wa kimuntu n’ubwitange mu minsi musigaje hano, mubigaragaze mu kazi kose mukora.”