Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bazira kubeshya ko bashimuswe ngo babone amafaranga y’ishuri.

Umugabo n’umugore we mu gihugu cya Uganda mu gace ka Jinja batawe muri yombi bazira kubeshya polisi n’abantu ko umwe yashimuswe kugira ngo basabe amafaranga bene wabo ndetse n’abaturage batabizi. Ku wa gatandatu nijoro, Faridah Namugera n’umugabo we, Michael Ngobi batawe muri yombi nyuma yo kwemera bakavuga ko bahimbye uyu mutwe wo gushimuta abantu kugira […]

Continue Reading

Umuhungu w’umuyobozi mukuru wa Al Jazeera, Hamza al-Dahdouh ari mu banyamakuru biciwe muri Gaza.

Umuhungu w’imfura w’umuyobozi w’ibiro bya Al Jazeera muri Gaza yiciwe mu gitero cya Isiraheli mu majyepfo ya Gaza, Hamza al-Dahdouh, umunyamakuru wari ukiri umusore w’ingaragu wa Al Jazeera yicanwe n’abandi banyamakuru bari kumwe. Uyu musore wa Al Jazeera wari ukiri ingaragu yishwe kuri iki cyumweru ari kumwe n’abandi banyamakuru mu muhanda uhuza Khan Younis na […]

Continue Reading

Menya akamaro gakomeye k’amapera kubuzima bwa muntu.

Ipera ni urubuto ruhendutse cyane mu mbuto zose nyamara abantu bapfa kurya gusa batazi akamaro karwo, amapera ari mu mbuto zifite intungamubiri zifatiye runini ubuzima bwacu. Amapera ari mu mbuto z’ingenzi zikungahaye kuri vitamini C. Ubushakashatsi bwagaragaje ko amapera akubye 4 vitamini C iboneka mu macunga, iyi vitamini izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu ikanawurinda […]

Continue Reading

Ikibazo cy’abana bo mukarere ka Bugesera bari barishoye mu buraya biyise (Sunika simbabara) cyavugutiwe umuti.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, yatangaje ko nyuma yo kuganiriza ababyeyi baba bana, bamaze kwemeranya ubufatanye mu gusubiza aba bana mu mashuri nyuma yuko bari barishoye mu buraya. Ibi yabitangaje mu kiganiro na Radio 10, kuri uyu wa gatandatu yagize ati “Twaganiriye n’ababyeyi, tuganira na ba nyiri amazu babakodesha, biba ngombwa ko tubasaba […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo kwakira Abanya-Palestine bava muri Gaza.

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yavugwaga ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel, mu bijyanye no kwakira Abanye-Palestine bazimurwa muri Gaza kubera ibibazo by’umutekano mucye uri muri ako gace. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ikinyamakuru Middle East Eye, cyari cyatangaje ko igihugu cy’u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na […]

Continue Reading

California : Umuhungu w’imyaka 14 yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro nyinshi anakomeretsa mushiki we.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa California, Umwana w’umuhungu ukiri muto yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro ndetse anakomeretsa umuvukanyi we w’Umukobwa. Ibi byabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Californiya, Aho Polisi ivuga ko umuhungu w’imyaka 14 muri Californiya ngo yakoresheje ‘intwaro nyinshi’ mu kwica ababyeyi, gukomeretsa mushiki we […]

Continue Reading

Uko wagenzura ko umuti ari umwiganano, bizwi nka pirate mundimi z’amahanga.

Mu buzima tubayemoo, turarwara, tugakenera kwivuza, muri uko kwivuza, iyo tugiye kwivuza cyangwa kwivura dukenera imiti itandukanye bitewe n’aindwara turwaye. Muri iyo miti itandukanye dukoresha twivura indwara zitandukanye, bamwe irabavura abandi ntibavure, muri uko kutavura bamwe, akenshi bahita babifata nkaho iyo miti itujuje ubuziranenge, abandi bakavuga ko bahawe imiti itavura indwara barwaye. No ku miti […]

Continue Reading

Urubanza rwa Kazungu Denis rwo kuri uyu wa gatanu rwasubitswe, Anaregwa mu rubanza rushya.

Urubanza benshi bari biteze kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 5 Mutarama 2024 rwa Kazungu Denis aregwamo ibyaha birimo ubwicanyi rwasubitswe rutaraba. Kuri uyu wa gatanu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko […]

Continue Reading

Menya umumaro wo kurya inyama z’umwijima.

Abantu benshi bafata inyama z’umwijima mu buryo butandukanye, hari abavuga ko ziryoshya, abandi bakavuga ko zitagira icyanga, gusa nubwo abantu bafata inyama z’umwijima ku buryo butandukanye, ariko ni byiza kumenya akamaro zifite ku buzima bw’abazirya ugereranyije n’izindi nyama zisanzwe. Inyama y’umwijima ngo iryoha ku buryo bwihariye, kandi ni inyama iboneka mu maguriro menshi kwisi. Ubusanzwe […]

Continue Reading

Abenshi bafata umwenya nk’ikirungo kandi ari umuti ukomeye, menya byinshi kuriwo.

Umwenya ni icyatsi kimera ahantu hose, akenshi usanga abantu barawuteye murugo nubwo bamwe bawukundira ukuntu uhumuza icyayi ariko buriya nin’umuti ukomeye cyane. Abantu benshi bakunze kubona icyo kimera bnakacyirengagiza, mu gihe abandi bazi umumaro wacye mu mibiri yabo. Hari abavuga ko umwenya urura , abandi bakavuga ko uryoha cyane. Kubw’izo mpamvu zose rero tugiye kureba […]

Continue Reading