KNC Yongeye gusesa ikipe ye ya Gasogi United, Kubera ngo umwanda asanga urangwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Perezida wa Gasogi United yongeye gutangaza ko asheshe iyi kipe nyuma yo gusanga muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda harangwamo icyo we yise Umwanda ndetse agasanga atagomba kubyihanganira. Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali igitego kumwe ku busa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium, ku munsi wa 18 wa […]

Continue Reading

Ikibazo kiri kubera ku Inyanja Itukura gikomeje kubera amahirwe Afurika y’Epfo n’umugabane mu bukungu.

Nyuma y’ibitero biherutse kubera mu nyanja Itukura, amato ahitamo kurenga umuyoboro wa Suez no kuzenguruka ikirwa cya Afurika yepfo cyitwa Cape of Good Hope (Muribuka mu nkuru twigeze gusobanuraho iby’aka gace) https://nfs.rsl.mybluehost.me/.website_58f4f476/aba-houthis-ni-bande-ese-ubundi-ibitero-byamerika-nubwongereza-kuri-yemeni-byaje-bite/ Ihinduka ryahagaritse inzira ikomeye yo kohereza gukora bucuruzi hirya no hino ku isi, bituma amato yongeraho indi minsi 15 murugendo rwayo, ibyo rero […]

Continue Reading

Ibya Chriss Easzy na Miss Pascaline Umuhoza byafashe indi ntera.

Umuhanzi Chriss Eazy yaruciye ararumira ubwo yabazwaga iby’urukundo rwe na Miss Umuhoza Pascaline, rumaze igihe rugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru yavuzwe kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 mu bakoresha imbuga nkoranyambaga badasiba guhamya ko urukundo rumaze gushinga imizi hagati y’uyu muhanzi n’uyu mukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022. Kugeza ubu nta ruhande […]

Continue Reading

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia yongerewe mu bazatarama mu birori bya “Rwanda Day After Party”.

Umukinnyi, akaba n’umuyobozi wa filime Nyarwanda Mutoni Assia yongerewe mu bazatarama mu birori bya “Rwanda Day After Party” bizaherekeza Rwanda Day, bikazabera i Washington. Ibi birori biteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC kuva tariki 2 kugeza kuri tariki 3, Gashyantare muri uyu mwaka wa 2024. Ally Soudy, Umunyamakuru, akaba n’umushyushyarugamba […]

Continue Reading

Bitunguranye ku myaka 102 Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana.

Pastor Ezra Mpyisi wari wigeze kubikwa ko yitabye Imana ari ibinyoma, Yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 101 yose. Uyu musaza wakunzwe n’abatari bacye ahanini kubera urwenya rwamuranze kuva cyera hose ndetse n’amagambo y’ubwenge, Yitabye Imana azize uburwayi ndetse akaba yarakoze umurimo w’Imana kuva cyera ku myaka ye mito […]

Continue Reading

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda yasinyiye ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

Umukinnyi w’umunyarwanda witwa Kamari Olivier Doyle, yamaze gusinyira ikipe ya Brighton & Hove Albion yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza. Uyu mukinnyi ukiri muto ku myaka 18, akaba yakiniraga abatarengeje imyaka 21 b’ikipe ya Southampton, rimwe na rimwe akifashishwa mw’ikipe nkuru. Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, ni […]

Continue Reading

Perezida Paul kagame ati “ko nabonye basigaye babahambiriza bakabatugarurira hano.”

Ni kenshi hagiye humvikana inkuru zabantu bahorana agatima kareharehera amahanga bibwirako ariho hari Ubuzima bwiza kuruta iwabo, ugasanga bamwe bihambira kugeza naho baca mu nzira zitemewe n’amategeko ndetse ntanicyangombwa nakimwe bafite. Ibi cyane cyane ubisanga mu bihugu bikennye, birimo intambara ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. U Rwanda narwo rero rurimo abantu bahora bumva bararikiye amahanga […]

Continue Reading

Rwamagana : Abantu 6 baguye mu mpanuka y’Ubwato yabereye mu kiyaga cya Mugesera.

Mu karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’impanuka y’ubwato bwari butwaye abasaga 40 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu abagera kuri 6 muri bo bakahasiga ubuzima abandi bakarohorwa ndetse abandi baburirwa irengero. Amakuru avuga ko ubu bwato bwaturukaga mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi bwerekeza mu murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana […]

Continue Reading

Perezida Doumbouya wa Guinea uri mu ruzinduko mu Rwanda, Yasuye Urwibutso yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baherekejwe n’Abandi bayobozi b’u Rwanda Perezida Mamadi Doumbouya ari kumwe na Madamu we basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, Umukuru w’Igihugu cya Guinea, Mamadi Doumbouya uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Lauriane […]

Continue Reading

Umuhanzi Okkam aritegura gushyira hanze EP yise “AHWII”.

Umuhanzi Okkama, agiye gusohora EP (Extended Play) y’indirimbo eshanu yakoze mu mwaka wa 2023, umwaka ahamya ko wamubereye indyankurye n’ubwo washyize ukarangira. Okkama wamamaye mu ndirimbo nka Puculi, Lotto yakortanye na Kenny Sol, No, n’izindi zitandukanye, mu minsi ibiri ishize nibwo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye gushyira hanze EP (Extended Play) y’indirimbo eshanu. […]

Continue Reading