California : Umuhungu w’imyaka 14 yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro nyinshi anakomeretsa mushiki we.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima Utuntu n'Utundi

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa California, Umwana w’umuhungu ukiri muto yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro ndetse anakomeretsa umuvukanyi we w’Umukobwa.

Ibi byabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Californiya, Aho Polisi ivuga ko umuhungu w’imyaka 14 muri Californiya ngo yakoresheje ‘intwaro nyinshi’ mu kwica ababyeyi, gukomeretsa mushiki we bikabije. Inzengo z’Umutekano muri uwo mujyi zatangaje ko uwo mwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi,

Nyuma yo gukekwaho kwica ababyeyi be ndetse akanakomeretsa bikabije mushiki we w’imyaka 11 mu rugo rwabo mu giturage cyo mu cyaro mu ntara ya Fresno, muri Californiya, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024. Umuyobozi w’akarere ka Fresno, John Zanoni, yatangaje ko ukekwaho icyaha ataragihamywa kubera imyaka ye, akavuga yabanje no guhamagara ibiro bya sherifu nyuma yo kwicwa ababyeyi be akababwira ko hari umuntu winjiye mu nzu yabo i Miramonte, agatera umuryango we, ngo maze agahungira mu gikamyo.

Abashinzwe iperereza nyuma babonye ko ibintu bidahuye mu nkuru y’uyu mwana w’umuhungu, nk’uko Zanoni abitangaza, Zanoni yagize Ati: “Ibimenyetso byaje kwerekana ko yahimbye inkuru yo gutandukana n’ukuri kandi yashinjwaga gukoresha intwaro nyinshi mu gutera nyina, papa na mushiki we.”

Se na nyina b’uyu mwana bamenyekanye ko ari Lue Yang na Se Vang, bombi bafite imyaka 37, Umukobwa wabo yajyanywe mu bitaro afite ibikomere byinshi ndetse binasaba ko abagwa, Ariko biteganijwe ko azarokoka ntagihindutse. Undi mwana, murumuna we w’imyaka 7 ntabwo yakomeretse muri icyo gitero, Uwo muvandimwe yitaweho n’abagize umuryango, nk’uko ibiro by’ubutegetsi bwa Fresno County bibitangaza.

Ukekwaho icyaha yarafashwe ashyirwa mu nzu y’abana, Ndetse akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri by’ubwicanyi ndetse n’icyaha cyo gushaka kwica mushiki we ntibikunde, nk’uko ibiro bya sherefu byabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024. Zanoni ntabwo yasobanuye neza uburyo abahohotewe bapfuye cyangwa intwaro zakoreshejwe muri icyo gitero. Gusa yagaragaje ko abayobozi batigeze bamenya icyateye ubwo bwicanyi.

Umuyobozi w’akarere yagize Ati: “Amahano yabaye ni menshi cyane kuko abana babiri babuze nyina na se kubera ibikorwa byakozwe na murumuna  wabo” Ati: “Abo bana bazakura badafite nyina na se kubera iki kibazo cyatunguranye.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *