CAF yatumijeho Kanga Kaku gusobanura uko yavutse nyuma y’imyaka 4 nyina apfuye.

Amakuru Imikino Utuntu n'Utundi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika CAF ryatumijeho umukinnyi witwa Kanga Kaku, ngo asobanure uko yavutse nyuma y’imyaka 4 nyina apfuye.

N’amayobera kubona umuntu abeshya ikinyoma nkiki ndetse cyikimikwa atitaye kungaruka kizamugiraho ejo hazaza. Ibinyamakuru bitandukanye birimo Bein Sports, byagaragaje ko ibyangombwa bya Kanga Kaku, bigaragaza ko yavutse tariki ya mbere Nzeri mu 1990, avukiye ahitwa Oyem muri Gabon, ariko nyina umubyara we akaba yaritabye Imana mu 1986.

Iri shidikanya ryatangiye muri 2021, ubwo ikipe y’igihugu ya RD Congo yari mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon, mu mikino y’igikombe cy’Afurika. Ikipe y’igihugu ya DRC yaje gutangaza ko hari umukinnyi w’Ikipe y’igihugu ya Gabon watanze imyirondoro itariyo harimo igihe yavukiye, amazina ndetse n’imyaka itariyo.

DRC yerekanaga ko Kanga Kaku, atavukiye muri Gabon ahubwo yavukiye mu gihugu cyabo mu murwa mukuru wa Kinshasa, ndetse ngo n’amazina yayahinduye kubera ko amazina ye ya nyayo ari Kiaku Kiaku Kiangana.

Ikindi kandi bavuze ko atavutse mu 1990 ahubwo yavutse tariki 05 Ukwakira mu 1985, ndetse banerekana ko nyina yapfuye nyuma y’umwaka umwe avutse mu 1986. Icyo gihe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri DR Congo ryatanze ikirego muri CAF, ariko giteshwa agaciro kuko nta bimenyetso byari bihari bifatika.

Gusa ntibyaciriye aho hatangiye iperereza none akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kamaze gutumizaho Kanga Kaku ngo azajye kwisobanura, ukuntu yavutse nyuma y’imyaka 4 nyina y’itabye Imana ndetse ngo anasobanure ibyo guhindura aho yavukiye nk’uko ibinyamakuru birimo Bein Sports byabyanditse.

Ibi n’ibintu byakunze kugararagara mu Isi ya ruhago muri Afrika cyane cyane iyo habaga nkamarushanwa ugasanga umukinnyi akorewe ibyangombwa bishya nyamara igihe kikagera bikabagaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *