Burundi : Bamwe mu basirikare banze kujya mu mirwano na M23 batangiye kwicwa.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Mu Burundi haravugwa inkuru ya bamwe mu basirikare bo mu ngabo z’iki gihugu ndetse n’imbonerakure nkuko bakunze kuzita nyuma yo kwanga kujya guhangana n’umutwe wa M23 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru dukesha Radio Publique Africaine ivuga koi bi byabayeho cyane ndetse ko hari abagera ku 8 bamaze kwicwa n’urwego rushinzwe Ubutasi mu Burundi {SNR} Nyuma yo kwanga amategeko bahawe mu gihe U Burundi bumaze igihe bwohereza muri RDC abasirikare n’Imbonerakure bo guha umusada Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) zimaze imyaka irenga ibiri zihanganye mu ntambara na M23.

Iyi Radiyo ivuga ko mu makuru yakuye mu rwego rushinzwe iperereza mu Burundi ari uko ku wa 30 Mutarama hari abantu umunani barimo abasirikare babiri n’Imbonerakure esheshatu zishwe, Nyuma yo kuvanwa muri gereza ya SNR iherereye i Bujumbura. Aba bivugwa ko biciwe mu mashyamba ari hafi y’ahashyinguwe Abanyamulenge biciwe muri Zone Gatumba, nyuma yo kuhajyanwa batwawe mu modoka ya SNR ifite Plaque B6403,

Gen de Brigade Ildephonse Habarurema ukuriye urwego rw’ubutasi bw’ u Burundi ashinjwa kuba ari we watanze itegeko ryo kwica bariya basirikare n’Imbonerakure.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *