Bruce Melodie yikomye Green P, nyuma yuko avuze ko imiziki nyarwanda ari ubudage.

Amakuru Imyidagaduro

Mu minsi ishize nibwo umuraperi Green P yakoreye ikiganiro ku muyoboro wa Youtube wa RadioTv10, avuga ko adakunze kumva imiziki yo mu Rwanda, ndetse ko n’iyo agerageje kuyumva, imyinshi aba yumva nta kintu kizima kibereyemo.

Yagize ati ”Ntabwo nkunze kumva imiziki yo mu Rwanda, n’iyo nyumvishe imyinshi mba numva ari ‘ubudage’, njyewe rero mpitamo kwiyumvira imiziki myiza yo hanze cyangwa se yo mu Rwanda, ariko ya kera kubera ko niyo iba irimo imirongo inkosora.”

Green P yavuze ko muri iyi minsi hari igihe umuhanzi aririmba ibintu, ukibaza ibyo aribyo ndetse ukanibaza n’umuntu wamufashije kubikora. Yagize ati “Hari nk’abaraperi cyangwa se abandi bahanzi njya numva ibihangano byabo nkavuga nti ‘ibi ni ibiki?’, ese nk’ibi bihangano ubiri inyuma ni nde ko ariwe ufite ikibazo.”

Nyuma yibyo byose uyu muraperi yavuze, mugenzi we Bruce Melodie utajya uripfana yamugarutseho.

Bruce Melodie mu kiganiro yakorereye ku rukuta rwa Instagram (Live), ari kumwe na Ddumba na Kasuku, yavuze ko uyu muraperi atari akwiriye kuvuga ayo magambo kuko uwo muziki yavuze gutyo nawe ariwo akora.

Yagize ati “Ejo bundi nabonye Green P ari kuvuga ngo ntabwo ajya yumva umuziki wo mu Rwanda ngo kubera ko ari uwa nta kigenda ‘Fake’ ngo yiyumvira iya kera”.

Bruce Melodie akomeza avuga ko ibyo bintu Green P yavuze atari yabitekerejeho neza kubera ko uwo muziki yavuze nabi, na Melodie ariwo akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *