Brazil : Imbata zasimbujwe imbwa, mu gucunga umutekano wa Gereza.

Amakuru Mu mahanga. Umutekano

Mu gihugu cya Brazil haravugwa inkuru itangaje muri Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, Nyuma yo gufata icyemezo cyo gusimbuza imbwa zacungaga uyu mutekano imbata zisanzwe zicyemangwa.

Amakuru yatangajwe ku munsi wejo wo kuwa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, n’ubuyobozi bwaza Gereza muri iki gihugu ko yafashe icyemezo cyo kureka gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, bakiyemeza kujya bakoresha imbata.

Bivugwa ko ngo impamvu zihariye zatumye iki cyemezo gifatwa ngo ari uko zivugwaho kuba zifite uko zisakuza bidasanzwe, Ku buryo iyo zumvise hari ikintu kidasanzwe hafi aho, cyangwa igihe zibonye hari umufungwa urimo ugerageza gutoroka zishobora kumenyesha abacungagereza byoroshye.

Byumwihariko kandi ni mu gihe n’ubusanzwe Gereza nyinshi zo mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga ziri kugenda zivugurura imikorere yazo zigashyiraho imishya igezweho inazifasha kurinda abagororwa gutoroka mu buryo bworoshye,

Ariko nubwo hari uburyo bwinshi bwo gucunga za gereza, hari n’ubukoresha ikoranabuhanga rihambaye, usanga hari n’aho bakoresha imbwa zishinzwe kurinda umutekano kuri za gereza, kugira ngo zunganire abashinzwe uwo murimo.

Nubwo hari ikoranabuhanga rikomeye ryashyizwe mu gucunga za gereza, mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ariko usanga hakiri uburyo bwa gakondo nabwo bugikoreshwa hamwe na hamwe, bwunganira abacungagereza mu kazi kabo, Muri ubwo buryo harimo gukoresha imbwa (guard dogs), ariko hari n’ibihugu bihitamo gukoresha ubundi buryo.

Mbere yo kwemeza ubu buryo bwo gucunga gereza hakoreshejwe imbata mu mwanya w’Imbwa hari habanje kugaragara ko zari zaratangiye gukoreshwa hirya no hino muri gereza nyinshi zo muri Brazil, ngo kubera ko ngo imbata zikora neza cyane ugereranyije n’imbwa, kuko zifite ubushobozi bwo kumva buri hejuru kurusha imbwa ndetse zikagira n’uburyo zisakuzamo zimenyesha abacungagereza ko hari ikibazo. Ikindi kandi no kuzitaho bikaba bihendutse cyane.

Umuyobozi w’iyo Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina Marcos Roberto de Souza, Yabwiye itangazamakuru Agira Ati “Dufite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga umutekano muri gereza, tukagira n’abantu, none twabonye n’imbata zasimbuye imbwa”.

Ati “Amasaha y’ijoro aba atuje cyane, kandi no ku manywa nk’uko ubibona kuri gereza haba hatuje cyane. Ahantu hameze hatya rero hafasha umutekano kurushaho gucungwa neza, cyane cyane ku mutekano wifashisha imbata.”

Muri rusange bivugwa ko Imbata zishobora kwifashishwa mu kunganira abacungagereza ‘geese guards’, cyane ko ngo zibasha cyane gukora irondo rizenguruka uruzitiro rwa gereza n’imiryango minini isohoka muri gereza.

Muri rusange, hashize imyaka 12 muri Brazil bakoresha imbata muri gahunda zo gucunga umutekano muri za gereza, kugira ngo imfungwa zidatoroka. Mu 2011, nibwo gereza ya Sobral prison yo muri Sao Paolo, yatangajwe mu binyamakuru mpuzamahanga ko yatangije uburyo bwo gukoresha imbata mu gucunga umutekano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *