Biden yayobotse inzira ya TikTok mu kwiyamamaza kwe, nubwo Amerika itizeye umutekano waho.

Amakuru Ikoranabuhanga Mu mahanga. Politiki

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, Perezida Joe Biden yafunguye konti nshya ku rubuga rukunzwe na benshi rwa TikTok yo kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’iumukandida mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Biden na Komitte ye bifashishije TikTok nk’inzira y’ingenzi yo kuzamura amajwi n’igikundiro mu rubyiruko ruzatora,

nubwo ariko ku rundi ruhande ubuyobozi bwe bwakomeje kugaragaza ko hari impungenge z’umutekano cyane ko iyi porogaramu izwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ishobora gusangira amakuru na guverinoma y’abakomunisiti y’Ubushinwa.

Bivugwa ko akigera kuri uru rubuga, Perezida Biden yahaswe ibibazo bigiye bitandukanye birimo n’ikibazo kuri Super Bowl yo ku cyumweru, yavugwagamo ibitekerezo by’ubugambanyi bwa politiki bishingiye ku byamamare mu njyana ya pop nka Taylor Swift biherutse kuvugwa.

Ubutumwa n’ikiganiro bye bya mbere kuri TikTok, Perezida Biden yabonye ibitekerezo bisaga miliyoni 5, bose bagarukaga ku buryo yiteguyemo kongera kuyobora Amerika mu gihe yaba atowe, Biden yagaragaje ko gukoresha TikTok ari uburyo bushya bwo guhanga udushya ndetse no kwiyegereza abakunzi be ndetse n’abamushyigikiye bagakomeza kwiyongera nkuko byatangajwe n’uhagarariye ibikorwa n’ibijyanye n’itangazamakuru mu gahunda zo kwiyamamaza za Joe Biden Rob Flaherty.

Nubwo bimeze bityo ariko Muri White House, Umujyanama w’itumanaho muri Perezidansi, John Kirby yagize Ati: “Haracyari impungenge z’umutekano w’igihugu ku bijyanye no gukoresha TikTok, byumwihariko hakoreshwa ibikoresho bya leta, kandi nta cyahindutse kuri politiki yacu yo kutabimwemerera.”

Kirby yagaragaje ko hari ibibazo byinshi muri iyi gahunda ya Biden yo kuba yakoresha TikTok mu bukangurambaga bwe bwo kwiyamamaza cyane ngo ko hari ubwo bishobora kugira ingaruka ikomeye yo kwinjirirwa kuri iyi porogaramu.

Yakomeje avuga ko ibyo bibazo by’umutekano bishobora kuba bifitanye isano n’impungenge zo kubika amakuru no gukoresha nabi ayo makuru ndetse n’amakuru y’ibanga avuga ku yandi mahanga.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *