Biden Yaburiye ingabo za Amerika ko zishobora kwisanga mu makimbirane n’Uburusiya.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida Joe Biden yihanangirije igihugu cye cya Amerika ko cyaba gifite ibyago byo gukururirwa mu ntambara itaziguye n’Uburusiya mu gihe cyose Kreml yaba itsinze intambara na Ukraine.

Aya magambo ya Biden kandi aje akurikira igitero kinini cy’Uburusiya bwaraye bugabye mu kirere cya Ukraine kuri uyu wa gatanu, Abayobozi b’ingabo zirwanira mu kirere za Kyiv bavuze ko misile zigera ku 110 zateye Ukraine, zaje zigamije guturitsa ibitaro, inyubako zo guturamo ndetse n’ibigo by’ubucuruzi. Nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa Reuters, ngo byibuze abaturage 31 nibo baguye muri icyo gitero abandi 120 barakomereka cyane.

Mu magambo ye Biden yagize Ati: “Ijoro rimwe, Uburusiya bwagabye igitero kinini Kandi gikomeye mu kirere cya Ukraine kuva iyi ntambara yatangira”, Ndibutsa Isi yose ko nyuma y’imyaka hafi ibiri yose iyi ntambara ikiri kujya mbere, intego ya Putin idahindutse. Arashaka kurimbura Ukraine burundu no kwigarurira abaturage bayo, Bityo Aragomba guhagarikwa.”

Intambara yamaze amezi 22 yateje amakimbirane hagati y’Uburusiya n’abanyamuryango b’umuryango w’ubumwe bwa NATO, basaga nabashyigikiye uruhande rwa Ukraine binyuze muri miliyari z’amadolari y’imfashanyo n’intwaro byatanzwe. Iyi nkunga yatanzwe muri Kyiv yatangiye guhungabanya ibihugu  bitandukanye nka Amerika, aho abadepite ba republika bahagaritse kohereza amafaranga y’inyongera muri Ukraine keretse habaye amasezerano yashoboraga no kuzamura inkunga muri gahunda y’abinjira muri Amerika.

Perezida Joe Biden kandi mbere yihanangirije abanya abayobozi muri Guverinoma ko guhagarika inkunga yabo muri Ukraine bishobora guhungabanya umutekano muri NATO,Asaba abanyapolitiki muri White House kubitekerezaho ari nabyo byaje gutuma bongera kugena iyi nkunga muri Kyiv, ingana na miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika, kuri iki cyumweru.

Kuri uyu wa gatanu, Nibwo Biden yatanze ubutumwa bwe imbere y’itangazamakuru agira yongeye Ati : “Uruhare n’ingaruka muri rusange by’iyi ntambara bigera kure cyane ya Ukraine, Hirya no hino mu bihugu byacu “Bigira kandi ingaruka ku bufatanye bwacu na NATO, Umutekano w’Uburayi, ndetse n’ejo hazaza h’umubano w’ibihugu muri rusange.

“Iyo abanyagitugu n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bemerewe kuyobora nabi umugabane, ibyago biriyongera cyane ibi rero bivuze ko Amerika ikururwa cyane mu buryo butaziguye mu ntambara nk’izo. Kandi ingaruka zikaba zigaragara ku Isi hose. Ntidushobora kureka abo dufatanya n’abafatanyabikorwa bacu ngo bakomeze kuzahazwa n’iyi ntambara.

Ntidushobora kureka Ukraine ngo yibasirwe kuri uru rwego. Amateka azabikora ucire urubanza rubi abadashoboye kwitaba umuhamagaro nk’uyu w’ubutabazi “

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *