Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%

Nyuma yo gukubita ibipfukamiro hasi asaba abarusiya bose kumuhundagazaho amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Putin yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu bibi no mu byiza. Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%. mu itangazo rya Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu ryatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, nyuma […]

Continue Reading

Amavubi agomba gucakirana na Madagascar yasize abakinnyi bagera kuri 13 muri 38 bahamagawe.

Ikipe y’igihugu Amavubi igomba gutangira irushanwa ry’imikino ya Gishuti igera kuri ibiri yamaze kujonjora abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar mu bakinnyi bagera kuri 38 bari bahamagawe n’umutoza Frank Spittler. Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere […]

Continue Reading

Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Fossette, imico iranga abazifite ndetse n’inkomoko yazo.

Fossette twavuga ko ari nk’ akarango k’ ubwiza bukurura imbaga nyamwinshi ku bagafite, benshi batangaje ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose. Abantu bangana na 20% ni bo babarurwa by’ abafite utu twobo tuza ku matama iyo […]

Continue Reading

Rwamagana : Abantu batatu bahasize ubuzima mu mpanuka y’ikirombe cyaridutse.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 mu masaha ya mugitondo abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe; batatu muri bo barimo abagabo babiri n’umugore umwe bitabye Imana, abandi batatu barakomereka, bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Rwamagana. Abakozi bagwiriwe n’ikirombe bakorera Kompanyi ya St Simon Metal icukura amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Rutaka mu Kagari […]

Continue Reading

Perezida Kageme yagize Dr Bagabe Cyubahiro, Umuyobozi mukuru wa RICA.

None kuwa 15 Werurwe 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize Dr Bagabe Cyubahiro ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge. Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryagiraga riti “Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, None kuwa 15 Werurwe […]

Continue Reading

Abakobwa baba mu gisirikare cy’u Rwanda basabiwe uburenganzira bwo gukorerwa ubukwe kimwe na basaza babo.

Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yasabiye abakobwa baba mu nshingano z’umutekano w’Iguhugu {Ingabo z’u Rwanda} ko bajya bafashwa cyane ku ngingo ijyanye no kubaka ingo zabo. Ubu burenganzira abakobwa baba mu ngabo z’igihugu babusabiwe na Juvenal ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, maze akabazwa ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare […]

Continue Reading

FERWAFA Yasabye amakipe afashwa n’uturere kwicutsa, agashakira ubufasha ahandi.

FERWAFA yasabye amakipe ahabwa ubufasha n’uturere akomokamo kugerageza kwirwanaho mu buryo bw’ubushobozi n’amikoro nyuma yuko bigaragaye ko nubundi hari amakipe akomeza kugaragaza ibibazo by’amikoro nyamara yitwa ko afashwa n’utwo turere. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye amakipe ashamikiye cyangwa afashwa n’uturere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gushaka ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga kuko inkunga […]

Continue Reading

Perezida Putin yakubise hasi ibipfukamiro, yisabira abarusiya kumuzirikana mu matora.

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yumvikanye mu mbwirwaruhame asaba abaturage kumuhundagazaho amajwi mu matora agiye gukorwa igihugu cye kiri mu bihe bitoroshye by’intambara na Ukraine. Putin yasutse hasi amarangamutima we maze yisabira abarusiya bose kuzamuzirikana muri aya matora, Dore ko agiye kuba ahanganye n’igihugu cya Ukraine […]

Continue Reading

Nigeria : Abagera kuri 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan.

Mu gihe Ku Isi hose abayisiramu bamaze iminsi micye batangiye igisibo cya Ramadhan aho abayisiramu bose baba bari mu masengesho ndetse batemerewe kurya mu masaha atarabigenewe. Ki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari […]

Continue Reading

Polisi y’u Rwanda yibarutse ikigo gishya cy’Ikoranabuhanga gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu minsi iri imbere irafungura Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga. Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, Polisi yerekanye inyubako n’ibibuga bikorerwaho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu, ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa. Ntabwo haramenyekana igihe iki kigo kizatangira gukoresha ibizamini ndetse n’igiciro ababikora […]

Continue Reading