APR FC yasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Cameroun.

Amakuru Imikino

Sanda Soulei, rutahizamu ukomoka muri Cameroun wari mu igeragezwa muri APR FC bivugwa ko yamaze guhabwa amasezerano muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, ndetse akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu yazanye na bagenzi be batatu, Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa.

Uko ari bane bajyanye na APR FC mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar kugeragerezwayo.

Amakuru avuga ko muri aba bakinnyi bose, ubuyobozi bwa APR FC bwashimye uyu witwa Sanda Soulei, ndetse n’umutoza yashimye imikinire ye cyane ko ari na we yahaye umwanya munini muri iri rushanwa.

Thierry Froger, umutoza mukuru wa APR FC , ntiyifuza kugira byinshi abivugaho, ubwo yari amaze gutsinda AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, yabajijwe niba hari umukinnyi azongeramo, avuga ko ibyo byabazwa ubuyobozi.

Andi makuru atugeraho avuga ko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n’urwego rwabo, ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe yo muri shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *