APR FC yaraye isezerewe muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Amakuru Imikino

Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR FC, yaraye isezerewe muri 1/2 cy’amarushanwa ya Mapinduzi cup ari kubere muri Zanzibar, ni umukino wari witabiriwe na perezida w’icyubahiro w’iyi kipe, Rtd Gen James Kabarebe.

Uyu mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup imaze iminsi ibera muri Zanzibar, wabaye mw’ijoro ryakeye tariki 9 Mutarama 2024, APR FC yasezerewe na Mlandege kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

Wari umukino wa mbere wa 1/2 cya Mapinduzi Cup mu gihe Singida Fountain Gate na Simba SC ziza gukina uyu munsi tariki 3 Mutarama 2024.

APR FC yayoboye igice cya mbere, ihererekanya neza ndetse iza kubona igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe na Shiboub, ariko umusifuzi asifura ko yari yarayemo, igitego baracyanga.

APR FC yakinaga nta rutahizamu kubera ko Victor Mbaoma yavunitse ndetse na Taiba akabanza ku ntebe y’abasimbura kubera uburwayi. APR yakinaga ishaka igitego ndetse ikarema amahirwe, ariko kuyabyaza umusaruro bikanga, biza kurangira amakipe agiye kuruhuka ari 0-0.

Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, aho Mugisha Gilbert yasimbuye Alioum ni mu gihe na Taiba na Sanda baje kwinjira mu kibuga basimbura Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca.

APR FC yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro. Nyuma yo gusa n’abarwana, Niyigena Clement na Masud Juma wa Mlandege bombi bahawe ikarita itukura ku munota wa 88, baba mukibuga.

Ishimwe Pierre yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa nyuma havamo Pavelh Ndzila, byagaragaraga ko bamushyizemo kubera penaliti. Umukino warangiye ari 0-0.

Bahise bitabaza penaliti maze APR FC isezererwa kuri penaliti 4-2. APR FC, Shiboub na Ramadhan bazihushije maze Nzotanga na Sanda nibo bazinjije, nuko birangira gutyo.

Ni umukino warebwe na perezida w’icyubahiro w’iyi kipe, Rtd Gen James Kabarebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *