Akamanzi Clare wahoze ari umuyobozi mukuru wa RDB yagizwe umuyobozi wa NBA Africa.

Amakuru Imikino Rwanda

Akamanzi Clare wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa.

Akamanzi Clare, Yahawe izi nshingano nyuma y’uko muri Nzeri 2023, yavuye ku mwanya yari afite muri (RDB). NBA Africa ni ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.

Ibi byatangajwe n’ibiro bikuru bya NBA Africa byemeje ko Clare Akamanzi, azatangira izi nshingano nshya  tariki 23 Mutarama mu 2024.

Uyu muyobozi mushya, azaba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball no gukomeza kuzamura igikundiro cya Shampiyona ya Amerika muri Afurika.

Mu kweze kwa kabiri 2017, nibwo Clare Akamanzi yatangiye inshingano zo kuyobora RDB asimbuye Gatare Francis. Nk’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rufatanya n’inzego zindi mu mishinga izamura Igihugu, kongeraho no kuba uruyobora yarongewe mu bagize Guverinoma kuva mu 2013.

Akamanzi Clare muri RDB yahakoze igihe kirekire mbere y’uko abera uru rwego Umuyobozi Mukuru, yabanje kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi na Serivisi uru rwego rugitangira muri 2008.

Nyuma nabwo yaje kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa ndetse muri 2012, aza no kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’uru rwego, ubwo John Gala wari usanganywe izo nshingano icyo gihe yari yimuriwe muri Komisiyo ishinzwe kuvugurara amategeko.

Mu mwaka wa 2017, Akamanzi Clare yagarutse muri RDB nk’Umuyobozi Mukuru, avuye ku kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Akamanzi Clare, agiye kuri uyu mwanya wo kuyobora NBA Africa, asimbuye Victor Williams, Umunya-Sierra Leone ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *