Abakunzi ba muzika yo hambere bateguriwe igitaramo kizagaruka ku nkuru ivugwa mu ndirimbo ya Orchestre Impala cyiswe ‘Kaberuka na Marita Live Concert’ kizabera Luxury Garden Palace.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tarikiya 11 Gashyantare 2024 muri Luxury Garden mu gitaramo cyiswe “Kaberuka na Marita” bavugwa cyane mu ndirimbo ya Orchestre Impala ikundwa na benshi ndetse yanitiriwe umunsi wa tariki ya 11 Gashyantare wiswe “Gapapu Day” cyane ko iyi nkuru mpamo ivugwa muri iyo ndirimbo ivuga ku musore watwawe umukunzi n’inshuti ye magara yizeraga witwaga Kaberuka mu minsi yo hambere.
Iki gitaramo “Kaberuka na Marita” cyateguwe na Rusakara Entertainment, kizaba ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, kuva saa 16h00 kuri Luxury Garden Palace ahazwi nka Norvege.
Iki gitaramo cyitiriwe Kaberuka na Marita, ubusanzwe ibivugwa kuri aba bombi ni inkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka” byatumye tariki 11 Gashyantare benshi barayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” mu rwego rwo kwibuka ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.
Ubwo hari ku itariki ya 11 Gashyantare 1980, habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundana, nibwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo imurambagirize.
Bageze iwabo w’umukobwa, basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu baraganira, ariko Marita mu by’ukuri uko ibiganiro byakomezaga ntiyakomeje gusekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.
Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo “Kaberuka” Orchestre Impala, ivuga ko cyaturutse kuri uwo musore byabayeho ubwo yakiganirizaga Soso Mado wari uri mu bagize iyi Orchestre, Rusakara wateguye iki gitaramo avuga kandi ko gisanzwe kiba kigategurwa mu rwego rwo guhuza abantu bakanasabana kuri uwo munsi wa Kaberuka.
Yagize Ati: “Igitaramo gisanzwe kiba, ni uko ubusanzwe bacyitiriraga Gapapu Day, ariko kuri iyi nshuro cyitiriwe ba nyiracyo cyitwa Kaberuka na Marita Live Concert, kikaba kigamije guhuza abantu ku munsi Impala zaririmbiyeho Kaberuka na Marita.”