Abakunzi ba “UEFA Champions League” bashobora kuyibona mu isura nshya.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Irushanwa ry’Amakipe yabaye ayambere iwayo UEFA Champions League rishobora kugira ubundi buryohe bwihariye ku bakunzi baryo barikurikiranye kuva cyera hose cyane ko ryavuguruwe mu buryo bushya.

Abakunzi ba ruhago byumwihariko ab’Irushanwa rya UEFA Champions League bagiye kongera kuryoherwa cyane n’iri rushanwa nyuma yuko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) yemeje uburyo bushya bwo gukina iri iri rushanwa.

Guhera mu mwaka w’imikino wa 2024/25, amakipe ayikina aziyongera ndetse itangirire mu buryo bushya butari mu matsinda yari amenyerewe, Ibi kandi bibayeho nyuma yuko mu mwaka wa 2021 hari habayeho inama ya UEFA yatangaje amavugurura ku marushanwa ya “UEFA Champions League”, Europa League ndetse ikanashyiraho “UEFA Conference League” iyagwa mu ntege.

Hemejwe ko guhera mu mwaka utaha w’imikino, amakipe akina Champions League azava kuri 32 akagera kuri 36, hakazabaho n’impinduka mu buryo ahura hagati yayo, Buri kipe izakina imikino umunani (ine mu rugo n’ine hanze) aho kuba itandatu yari isanzwe, ihure n’amakipe umunani atandukanye kandi inshuro imwe, ubundi harebwe uko yakurikiranye mu manota ndetse n’ibitego.

Amakipe umunani ya mbere azahita abona itike yo gukina imikino yo gukuranwamo ya ⅛, mu gihe azasoreza ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 24 azakina imikino ibiri ya kamarampaka (ubanza n’uwo kwishyura) ahataniye kuzuza 16 muri iki cyiciro.

Amakipe asasoreza kuva ku mwanya wa 24 kugeza ku wa 36, azajya ahita ava mu marushanwa yose kuko havuyeho uburyo bwatumaga ayatsinzwe neza ajya mu irushanwa ryo munsi y’iryo avuyemo.

Gusa ariko uburyo amakipe abonamo itike yo gukina aya marushanwa y’u Burayi bizakomeza gukorerwa mu marushanwa y’imbere mu bihugu akomokamo, Umwanya umwe muri ine yiyongereye muri UEFA Champions League ugenewe ikipe izaba iya gatatu muri shampiyona ya gatanu ku rutonde rw’uko za shampiyona z’ibihugu zikurikirana i Burayi.

Undi ugenewe ikipe izatwara igikombe iwayo habanje kongerwa amakipe yitabira iri rushanwa ari uko yatwaye ibikombe iwayo, aho azava kuri ane akaba atanu.

Imyanya ibiri ya nyuma igenewe amakipe abiri atarabonye itike ya Champions League, azemezwa hagendewe ku manota y’uburyo amakipe ahagaze ku rwego rw’u Burayi mu myaka itanu ishize, ariko akaba yarabonye itike ya Europa League cyangwa iya Europa Conference League.

UEFA yashyizeho izo mpinduka igamije kubaka ahazaza heza h’umupira w’amaguru kuri buri rwego ndetse bikajyana no kwinjiza agatubutse binyuze mu bafatanyabikorwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *