Abakinnyi ba APR FC batangaje ibyo batazibagirwa kuri Salomon Banga Bindjeme.

Amakuru Imikino

Abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC batangaje ibyo batazibagirwa kuri Salomon Banga Bindjeme, myugariro w’ Umunya-Cameroun, uherutse kuva muri iyi kipe.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bavuga ko Salomon Banga Bindjeme uheruka gutandukana n’iyi kipe bazahora bamwibukira ku kuba yari umunyamwuga kandi akabasetsa cyane.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2024, ni bwo byamenyekanye ko Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II yamaze gutandukana na APR FC, yerekeje muri Al Shorta Sporting Club yo muri Iraq.

Ejo hashize tariki ya 7 Gashyantare 2024, nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 APR FC yanyagiye Marines 5-2, iyi kipe yamusezeyeho bamushimira igihe bamaranye ndetse bamwifuriza guhirwa aho agiye.

Niyomugabo Claudea, kpiteni wa APR FC, akaba yavuze ko yari umukinnyi mwiza ubana na buri wese. Yagize ati “Ni umukinnyi wari mwiza, ni umukinnyi wabanaga na bagenzi be tukumvikana, muri rusange ariko hari aho ujya bikanga ahandi bigakunda, icyo tumwifurije nk’umuryango wa APR FC ni ukuzahirwa aho yerekeje.”

Yakomeje avuga ko icyo bazamukumburaho, kuki yari umukinnyi ubasetsa cyane. Ati “Ni byinshi tuzamukumburaho ariko ni umukinnyi wagiraga morale, yadusetsaga cyane.”

Myugariro Salomon Banga Bindjeme winjiye muri APR FC muri Nyakanga 2023, ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina akaba ari na yo mpamvu agiye amasezerano ye y’imyaka 2 atayasoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *