“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda biyemeje kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nkingi zagize uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranbuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global Citizen Now, igamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kurwanya ubukene bukabije, Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’Umunyamakuru w’Umwongereza Aisha Sesay, cyagarutse ahanini ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Hifashishijwe ikoranabuhanga Umukuru w’igihugu Paul Kagame, yagaragaje uko inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa byabaye inkingi mwikorezi mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu n’abagituye.

“Twahisemo kuba umwe ndetse tunashyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere. Ubumwe n’ishoramari ryiza twakoze, twashyize imbere no kubaka inzego zihamye zishoboye kuzuririza inshingano abaturage bacu. Kuri twe kwigira ni izingiro twubakiyeho imibereho yacu ndetse no gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda bose.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba yarasigiye isi amasomo ahagije bityo imvugo “Ntibizongere Ukundi” cyangwa “Never Again” ntikomeze kuba amasigara cyicaro.

Perezida Kagame kandi yagaragaje uruhare Move Afrika nka kimwe mu bikorwa bigamije gukora ubukangurambaga mu gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kurwanya ubukene bukabije ndetse no kubaka ubutajegajega bw’urwego rw’ubuzima.

Iki kiganiro kandi cyabaye ku munsi wa kabiri w’Inama mpuzamahanga ya Globa Citizen Now, igamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kurwanya ubukene bukabije.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *