Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yatangajaje ko hakiri byinshi Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi akeneye kubanza gucyemura cyangwa kwitaho mbere yuko ashyira imbere ibyifuzo bye gusa.
Ibi umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 cyagarukaga ku bibazo bijyanye n’umutekano mucye uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida Tshisekedi yasabye mbere yo kugira ngo bahure baganire.
Uwo munyamakuru wa Jeune Afrique yagize ati: “Perezida Tshisekedi yavuze ko yakwemera guhura nawe ari uko habanje kuzuzwa ibintu bibiri, icya mbere gukura ingabo z’u Rwanda muri RDC, no gushyira M23 mu bigo bya gisirikare. Ese ufite ubushake bwo kubahiriza ibyo yasabye ko bibanza kubahirizwa?”
Perezida Kagame ati: “Utangiye uvuga ibyo yasabye ko bibanza kuzuzwa, ni uburyo butari bwo kubivugaho, ariko ngira ngo hari abantu baba bashaka kwigaragaza mu itangazamakuru, niba tuvuze ko ku byasabwe ko bigomba kubanza kuzuzwa, ibyo bivuze ko natwe twashoboraga gushyiraho ibyacu bigomba kubanza kubahirizwa.
Sinzahura na Perezida Tshisekedi keretse abanje kuvuguruza ibyo yatangaje, ko ashaka gutera u Rwanda, ko hakenewe guhindura ubutegetsi buriho, nk’uko yabivuze ku mugaragaro. Nashoboraga no kuvuga nti mu gihe cyose FDLR izaba itarava muri RDC, sinzavugana na Perezida Tshisekedi, n’ibindi n’ibindi. Ibi rero ntabwo byageza ku ntego yo kugarura amahoro”.
Jeune Afrique “Ese wemera ko hari ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa RDC?”
Perezida Kagame: “Ni iyihe mpamvu iyo ari yo yose yatuma u Rwanda rujyayo? Niba ari byo koko, ubwo ndabaza ba bandi bashinja u Rwanda kuba ruri muri RDC cyangwa se ingabo z’u Rwanda kuba muri RDC. Kandi ndongera nkabaza abo bantu igituma batekereza ko u Rwanda rwaba ruri muri RDC. Ese byaba ari ukujyayo byo kwinezeza?
Ese byaba binejeje kohereza ingabo zacu aho ibintu bimeze bityo? Ubu ndimo ndavuga ibi, kugira ngo ntibihunze uruhare rwabo rwo kumenya ngo kuki ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, niba koko ziriyo? Urumva icyo mvuga? Sinshaka ko bagera aho bahunga ikibazo ubwacyo, bakibanda gusa ku kuba ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC. Kuko ibyo ni byo bashaka kugeraho. Igice kimwe kiri imbere mu gihugu (M23), ikindi gice gituruka hanze”.