Ni kenshi hajya humvikana inkuru z’abantu biyambura ubuzima ku mpamvu nyinshi zitandukanye, gusa ntibisanzwe kumva umuntu yumva indirimbo agahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ndirimbo yatwaye ubuzima bwa benshi, Iyi ndirimbo yitwa “Gloomy Sunday” yanditswe n’umugabo w’umusizi akaba n’umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Hungary ahagana mu mwaka w’1930.
Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje ubwo Uyu mugabo wabaga muri Hungary, yafataga umwanzuro we n’umugore we wo kuza gushakira Ubuzima mu bufaransa kuko hari hateye imbere kuruta igihugu cyabo, baje kuhagera umugabo yanga gukora akandi kazi ako ariko kose ngo azatungwa n’ubuzizi ndetse n’umuziki gusa. Ibintu byakomeje kuba bibi cyane umugore we akamwinginga ngo akore indi mirimo amufashe gutunga urugo ariko umugabo aratsimbarara arabyanga burundu.
Igihe cyaje kugera rero umugore ararambirwa aribwo yafataga umwanzuro wo kumuta akigendera hari kuwa gatandatu, umugore yamusezeyeho agira Ati “Wanze kunyumva mugabo wanjye, none urabeho ntago bigishobotse ko dukomezanya.” Uyu mugabo byaramucanze kubura umugore rukumbi yari yarihebeye, ijoro rimubera nk’imyaka.
Bwarajeye ari ku cyumweru na kagahinda kose, nk’umusizi nibwo yahise yandika indirimbo ayita “Gloomy Sunday” bivugaicyumweru cy’umwijima, Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ateye agahinda cyane kuri buri uyumvise, Aho yavugaga ko atizeye kuzongera guhura n’urukundo rwe, Kandi ko nawe urupfu arusatira. Iyi ndirimbo yaje guhindurwa mu ndimi zitandukanye iragenda iramamara cyane, Nibwo yatangiye gukwirakwira ku Isi gusa yaje kuba nk’irimo umuzimu kuko abantu barenga 200 baje kwiyahura nyuma yo kuyumva.
Hagiye hakorwa ubushakashatsi ku kuba koko umuntu ashobora kumva indirimbo akiyahura, Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Zavuze ko indirimbo ubwayo itatuma umuntu yiyahura ahubwo ishobora kuba imbarutso bitewe n’igihe uwayumvise arimo.
Bati “Abantu bayumvise bakiyahura bamwe basangaga inkuru zabo zihuye neza neza n’amagambo Ari muri iyo ndirimbo dore ko ngo irimo amagambo ateye ubwoba ndetse n’injyana iteye agahinda.”
Iyi ndirimbo yaje guhagarikwa kuri BBC n’ahandi henshi imyaka 66 yaje kongera gufungurwa muri 2002, Umugore w’uyumugabo nawe yaje kwiyahura ndetse n’uyumugabo byarangiye yiyahuye kubwo kubura urukundo rwe rw’ubuzima.