Kiliziya Gatorika zo mu Rwanda zamaganiye kure cyane icyemezo Papa cyo Guhesha umugisha abahuje Ibitsina.

Amakuru Iyobokamana Utuntu n'Utundi

Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda bwagaragaje ko bitishimiye ndetse budashyigikiye Icyemezo cyatangajwe n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi Papa Francis.

Bahagarariwe na Antoine Karidinali Kambanda, Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda bahurije hamwe amajwi yabo n’imyemerere yabo basohoye itangazo rigamije gukuraho urujijo ku cyemezo cyo guhesha mugisha abahitamo kubana bahuje ibitsina Papa aheruka kubemerera

Tubibutse ko kuwa 18 Ukuboza 2023, Aribwo mu biro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma byari byasohoye urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rw’ibisubizo rwagenderaga ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa ibyo Biro bya Papa muri ibi bihe bitambutse.

Bimwe mu byari bikubiye muri uru rwandiko, harimo kwemerera abasaserdoti bose muri za Kiliziya guha umugisha ababana bahuje igitsina kimwe n’abandi bose, Gusa ngo bikaba bitandukanye no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Nyuma yuko urwo rwandiko rugeze hanze abantu bakarusoma mu binyamakuru binyuranye, Bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ariko ibyinshi byibanda cyane ku kunenga bikomeye uyu mwanzuro wafashwe na Papa bavuga ko ari ukoreka imbaga ndetse ko ari icyaha gikomeye, Gusa ariko ku rundi ruhande hakaba abahamyaga ko ntacyo bitwaye kubaha amahitamo yabo.

Nyuma rero y’ibyo byose abahagarariye Kiliziya Gatorika zo mu Rwanda nabo bagize icyo babivugaho dore ko no mu Rwanda byavuzweho byinshi bitandukanye maze basohora itangazo mu rwandiko rwagiraga ruti  “Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.”

Abashumba bavuga ko banditse iri tangazo bagamije gukuraho urujijo no guhumuriza abakiristu bagize impungenge n’urujijo kuri uwo mwanzuro, Nyuma y’urwo urwandiko rwo mu Biro bya Papa, rwatangaga uburenganzira n’ububasha byo guhesha umugisha umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe muri Kiliziya ndetse n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

Iri tangazo ry’Abashumba ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, Rero Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Birumvikana ko bitemewe ndetse ari ikosa rikomeye cyane mu myemerere ndetse n’umuco w’igihugu muri rusange ku ruhande rwa Kiliziya Gatorika zo mu Rwanda nkuko babigaragaje muri uru rwandiko rwabo rwasohowe nyuma y’umwanzuro w’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika Papa Francis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *