Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ubyo yaganiriye na Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora umutwe wa gisirikare witwa RSF, nyuma yo kumwakira iwe murugo.
Ibi Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 ukuboza 2023, mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa X, buherekejwe n’ifoto ari kumwe nuyu mu General.
Yoweri Kaguta Museveni, yagize ati “Nahaye ikaze mu iwanjye mu rugo muri Rwakitura, Gen Mohamed Hamdan Dagalo, wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Inzibacyuho muri Sudan.” Mubiganiro twagiranye “yanyuriyemo muri macye uko umwuka wifashe muri Sudani.”
Gen Mohamed Hamdan Dagalo, yakiriwe na Yoweri Kaguta Museveni nyuma y’amezi umunani (8) muri Sudani hadutse intambara yatangiye mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2023, ishyamiranyije uyu mutwe wa RSF ndetse n’ingabo za Leta ya Sudani.
Perezida wa Uganda, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe muri politiki yo mu karere, ukunze no kubyivugira ndetse akanatanga inama zatuma ibibazo biri mu bihugu bimwe na bimwe birangira.
Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2023, ubwo hateranaga inama y’Umuryango uzwi nka (IGAD) w’Ibihugu na Guverinoma bigamije iterambere, yari igamije gusuzumira hamwe ibibazo by’intambara yo muri Sudani.
Iyi nama impande zombi zarebwaga n’ibi bibazo, yaba umutwe wa RSF ndetse n’uruhande rwa Leta, ntibigeze bitabira iyi nama.
Iyi nama yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Eritrea, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan na Uganda. Ikaba yari yabereye i Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.
Mu myanzuro yavuye muri iyi nama, yari yemeje ko Umuryango wa IGAD wohereza Ingabo muri Sudani kurinda umutekano w’abaturage bari bakomeje kwicwa umunsi ku munsi.
Gen Mohamed Hamdan Dagalo niwe uyoboye (RSF), ni umutwe wa gisirikare umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya Sudani.