Wayne Rooney wari umutoza wa Birmingham City yirukanywe nyuma y’iminsi 83 gusa ayigezemo.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Wayne Rooney wari Umutoza Mukuru wa Birmingham City yo mu cyikiro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza, yirukanywe muri iyi kipe nyuma y’iminsi 83 atangiye kuyitoza kubera umusaruro muke yatanze.

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza tariki 11 Nzeri 2023, ni bwo yasimbuye umutoza John Eustace, nyuma y’uko umuherwe witwa Tom Wagner na companyi ye yitwa Knighthead Capital Management Group bari bamaze kugura iyi kipe yo mukiciro cya kabiri mu bwongereza ya Birmingham City.

Kwirukanwa kwa Wayne Rooney muri Birmingham City byaturutse ku mukino yatsinzwemo na Reeds United ibitego 3-0 tariki ya 1 Mutarama 2024.

Nyuma yuko Wayne Rooney  yirukanywe, Umuyobozi Mukuru wa Birmingham City yagize ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo tugarure Birmingham City mu bihe by’intsinzi iwacu kuri St. Andrews.”

Yanavuze ko babajwe n’uko ibihe byabo na Wayne Rooney bitagenze uko babiteganyaga, ari na yo mpamvu bahisemo gufata icyemezo cyo kumwirukana.

Wayne Rooney afite agahigo ko kuba ari we watsindiye ikipe ya Manchester United ibitego byinshi mu mateka yayo, bisaga 253, aho akurikirwa na Sir Bob Charlton winjije ibitego 249.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Wayne Rooney aza ku mwanya wa kabiri mu bayikiniye imikino myinshi, aho yakinnye imikino isaga 120, aho akurikira Peter Leslie Shilton wakinnye 125, mu gihe aza ku mwanya wa kabiri mu bamaze kuyitsindira ibitego byinshi bingana na 53 nyuma ya Harry Kane umaze kwinjiza 62.

Mu mikino igera kuri 15 Wayne Rooney yatoje Birmingham City yatsinze imikino ibiri, anganya ine, atsindwa imikino icyenda. Muri iyi mikino 15 yinjije ibitego 15 yinjizwa ibitego 30. Wayne Rooney yasanze iyi kipe ku mwanya wa 6 ayisize ku wa 20.

Nyuma yuko Wayne Rooney ahagaritse gukina ruhago mu 2021, yatangiriye umwuga we w’ubutoza muri Derby County, akomereza muri DC United na Birmingham City ari nayo yasezerewemo uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *