Victor Mbaoma wa APR FC na Luvumbu ukinira Rayon Sports bari mu bahataniye ibihembo by’abakinnyi beza.

Amakuru Imikino

Mu Rwanda hamaze gutangazwa urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo by’Ukwezi k’Ukuboza 2023, muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Bino bihembo nibwo bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya mbere, aho hazahembwa ibyiciro bine birimo; umukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi, igitego cy’ukwezi ndetse na umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye (save) y’ukwezi.

Mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’Ukwezi k’Ukuboza 2023, gihataniwe n’abakinnyi bane barimo; Umunya-DR Congo, Héritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports, rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemekandetse n’abakinnyi babiri ba Police FC, Umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri n’Umurundi Bigirimana Abedi.

Mu cyiciro cy’igitego cy’ukwezi, hahanganye ibitego 4, harimo igitego Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS, ubu yamaze kugurwa na APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Igitego Umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu mukino bayitsinzemo 4-1, ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyijemo 1-1.

Umuzamu wakuyemo imipira myinshi (Save) y’ukwezi, iki gihembo gihataniwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino bakinnye na AS Kigali.

Mu gihe igihembo cy’umutoza w’ukwezi gihanganiwe na Mashami Vincent wa Police FC, Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC yo mukarere ka Musanze mu majyaruguru y’ui Rwanda.

Umunya-DR Congo, Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports, ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa cuminabiri.

rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemekandetse, nawe ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa cuminabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *