Vestine na Dorcas n’Umujyanama wabo berekeje mu Burundi aho bafite igitaramo kuri uyu wa gatandatu. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Itsinda ry’abahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya ‘Vestine na Dorcas’ bari kumwe n’umujyanama wabo akaba n’umunyamakuru, Murindahabi Irene berekeje i Bujumbura mu myiteguro y’igitaramo bafiteyo ku munsi wo kuwa gatandatu.

Iri tsinda ry’abana bakiri bato bakiri n’abanyeshuri berekeje muri iki gihugu cy’Abaturanyi nyuma y’iminsi micye bavuye ku mashuri ndetse rikaba rigiye gusangira Noheli n’abakunzi baryo b’i Burundi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Ubu hatahiwe U Burundi, Aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Mu mujyi wa Bujumbura iri tsinda ribarizwa muri “MIE” rizaba risusurutsa abarundi byumwihari mu iyobokamana mu gufatanya gusoza umwaka wa 2023 mu byishimo n’agakiza mu gitaramo cyabo “VESTINE & DORCAS” LIVE i BURUNDI cyateguwe na Gospel ENT. LTD bafatanije na “MIE MUSIC”

Ni igitaramo cya mbere aba bahanzikazi bagiye gukorera hanze y’u Rwanda ndetse bikaba byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Bujumbura, Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa. Aho kwinjira ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, mu gihe VIP yo yashyizwe ku bihumbi 50,000 Frw naho VVIP yo ikaba ibihumbi 100,000 Frw.

Ku rundi ruhande ‘Dorcas na Vestine’ bagiye gutaramira i Bujumbura nyuma y’umwaka bakoze igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Nahawe ijambo’, yagiye hanze mu Ukuboza 2022, Mbere y’uko bahaguruka i Kigali, Murindahabi ureberera inyungu z’aba bahanzi yabwiye Itangazamakuru ko aba bahanzikazi biteguye gukorera i Burundi igitaramo gikomeye cyane ko ari ubwa mbere bagiye gutaramira hanze y’u Rwanda.

Ati “Twiteguye gutanga ibyishimo i Burundi, nibaza ko ari ubwa mbere tugiye gutaramira hanze y’u Rwanda, gusa nta kigoye kirimo kuko imiziki yo ni iyacu. Abakunzi b’umuziki wa Gospel icyo nabasaba ni ukuzitabira ku bwinshi igitaramo cyacu.”

Ni album yamurikiwe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali, iyi ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ’Nahawe ijambo’, ’Papa’, ’Si Bayali’, Ibuye, ’Isaha’ Simpagarara n’izindi nyinshi zagiye zihindura ubuzima bwa benshi mu bakunzi babo.

REBA HANO INDIRIMBO YABO BAHERUTSE BISE “KUMUSARABA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *