Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cy’amateka mu gihugu cy’U Burundi. +AMAFOTO

Amakuru Iyobokamana

Abaririmbyi babiri b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, bakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi cyabereye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’U Burundi.

Ni gitaramo cyabaye mw’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, Aba baririmbyi bataramiye i Bujumbura nyuma y’umwaka bakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere yise ‘Nahawe ijambo’, yagiye hanze mukwezi kwa cuminabiri 2022.

Iyi album yamurikiwe mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali, ikaba yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka; Nahawe ijambo, Papa, Si Bayali, Isaha n’izindi nyinshi bashyize hanze.

Icyo gitaramo cyo kumurika album yamuritswe ari kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, bafashwa n’abandi bahanzi barimo Gisubizo Ministries, Danny Mutabazi ndetse na Prosper Nkomezi.

Mu myaka isaga ine bamaze bakora umuziki, bagiye kakora indirimbo zitandukanye kandi zanakunzwe nabatari bake. Mundirimbo bakoze zikabamenyekanisha cyane twavugamo nk’ indirimbo yitwa (Nahawe Ijambo), ikaba ari nayo ndirimbo bashyize hanze bakimara guhura na Murindahabi Irene usanzwe abafasha mu bikorwa byabo by’umuziki.

Nyuma yo gukora iyo ndirimbo bakoze nizindi zirimo iyitwa; Papa, Ibuye, Kumusaraba, Umutakas, Nzakomora, Adonai, Arakiza ndetse n’izindi zitandukanye.

Si ugusohora indirimbo gusa kuko bagiye bakora n’ibitaramo bitandukanye kandi byagiye byitabirwa nabatari bake. Kuri ubu rero mw’ijoro ryakeye baraye bataramiye mu gihugu cy’abaturanyi b’i Burundi, kikaba cyabereye mumujyi mukuru i Bujumbura.

Reba hano uko byari byifashe mu mafoto:

Imbaga y’abitabiriye iki gitaramo banejejwe n’imiririmbire ndetse n’impano idasanzwe aba bana bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *