Urubanza rwa Kazungu Denis rwari rutegerejwe rwongeye gusubikwa.

Amakuru Rwanda Ubutabera

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza uwitwa Kazungu Denis aregwamo n’Ubushinjacyaha ku nshuro ya gatatu ku bw’impamvu z’Inama.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, Nibwo Urubanza rwa Kazungu Denis rwagombaga kuba ariko rwongera gusubikwa kubera impamvu z’inama y’abakozi b’inkiko yabaye n’ubundi ku munsi nyirizina w’urubanza.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, ryashyizwe ahasanzwe hamanikwa urutonde rw’imanza ziteganyijwe buri munsi muri urwo rukiko, rigaragaza ko ibikorwa byarwo byose byari biteganyijwe byasubitswe.

Urubanza rwa Kazungu Denis rwongeye gusubikwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Nyuma yuko rwari rwasubitswe kuwa gatanu w’ukwezi gushize ubwo byari ku itariki ya 12 Mutarama ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye, Urukiko rwari rwemeje ko rwimurirwa kuri uyu wa 2 Gashyantare ariko ruza gusubikwa kubera inama y’abakozi bo mu nkiko yahuriranye n’uwo munsi.

Itangazo ryasohowe rikomeza rigaragaza ko abarugana bakeneye serivisi z’urukiko bashobora kuzisaba bakoresheje ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya IECMS. Uru rwa Kazungu Denis rwahise rwimurirwa ku wa 9 Gashyantare 2024 saa tatu za mu Gitondo.

Nubwo bimeze bityo ariko abahemukiwe na Kazungu Denis bifuza ko yazajya azanwa ku rukiko aho kuburanira ku ikoranabuhanga rya skype nkuko ari ryo riri kwifashishwa mu minsi rimaze risubikwa. Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *