Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, ari mu ruzinduko mu Rwanda.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

 Abdullah II bin Al-Hussein, Umwami wa ari mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, Mu ruzinduko arimo rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Mutarama 2024 yakiriwe na Perezida Paul Kagame, Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse akaba azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akanahavugira ijambo.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, Agiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, mu gihe mu 2022, Perezida Kagame na we yari yasuye Jordanie aho bombi bagiranye ibiganiro ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi, U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhanahana ibitekerezo mu bijyanye na politiki mu gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, ubuhinzi, guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

U Rwanda kandi ruritegura gufungura Ambasade yarwo muri Jordanie mu Murwa Mukuru, Amman, Jordanie ni igihugu cy’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku nkombe z’umugezi wa Jordan, Gituwe n’abarenga Miliyoni icyenda Ni kimwe mu byemeje amasezerano y’amahoro na Israel.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *