Umuyobozi wa Hamas yahamagariye Abanya-Palestine kuzajya i Yeruzalemu gutangirirayo Ramadan.

Amakuru Mu mahanga. Umutekano

Umuyobozi ushinzwe ibya Politiki mu mutwe wa Hamas yahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana i Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan.

Urugendo rwabo rukazaba rwerekeza ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu,
Ibyo ngo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.

Umuyobozi ushinzwe ibya politiki muri Hamas, Ismaïl Haniyeh
akaba yahamagariye Abayisilamu gukora urwo rugendo nyuma y’uko na Perezida w‘Amerika Joe Biden, yari yavuze ko mu gihe cy’igisibo cya Ramadan hagomba kubaho agahenge muri Gaza, bikajyana no kurekura abantu banyazwe n’umutwe wa Hamas.

Joe Biden, yavuze ko yizeye ko ubwo bwumvikane ku gahenge ku mpande zombi, Israel na Hamas, buzanatuma habaho uburyo bwo kugeza imfashanyo ku baturage ba Palestine baheze munzitane, ibyo bikazarangirana n’itariki 4 Werurwe 2024, mbere y’uko ukwezi gutagatifu kwa Ramadan gutangira.

Igihugu cya Israel n’umutwe wa Hamas bamaze igihe bagerageza kumvikana ku buryo bwo gushyiraho agahenge binyuze mu bahuza babo bo muri Qatar, ariko ikibazo kikaba ko ibyo buri ruhande rushaka bitarakemuka neza.

Guerinoma ya Israel tariki 26 Gashyantare 2024, yari yavuze ko izemerera Abayisilamu bagasengera ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu mu gihe cya Ramadan, ariko ko igomba kugena umubare ntarengwa mu rwego rwo kubahiriza umutekano.

Ariko bakaba banafite amacyenga ko ibyo bishobora kuzabyara imvururu niba abo bay’Isilamu bitabiriye ibyo gukora urwo rugendo bahamagarirwa na Hamas’ nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Mu butumwa bwaciye kuri televiziyo, Ismaïl Haniyeh yasabye Abanya-Palestine bo muri Yeruzalemu no muri Cisjordanie, gukora urugendo cyangwa umutambagiro bagana ku Musigiti wa Al Aqsa guhera ku munsi wa mbere wa Ramadan.

Uwo muyobozi kandi yemeje ko umutwe wa Hamas uzakora ibishoboka byose ukoroshya ibikorwa byawo kugira ngo ibiganiro na Israel bigamije agahenge bizagende neza.

Biteganyijwe ko ukwezi kw’igisibo cya Ramadan, kuzatangira ku itariki 10 Werurwe 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *