Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, nawe yiciwe mu gitero cy’Ingabo za Isiraheli.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Umutekano

Umuyobozi mukuru w’umutwe wa Islamu Hezbollah biravugwa ko yaba yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote muri cyagabwe n’ingabo za Isiraheli mu majyepfo ya Libani mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye uyu muyobozi wa Hezbollah ngo yari yashyizwe mu gipima n’ingabo za Islael kuva kare mu gace ka Khirbet Selm, Kugeeza  ubwo irashwe ikarenga umuhanda ikanafatwa  n’inkongi y’umuriro. Komite mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi ivuga ko yakuye abaganga bayo mu bitaro bikorera muri Gaza rwagati kugirango baze bihutire gutanga ubutabazi,

Iki gikorwa kandi gikozwe nyuma y’iseswa ry’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye wita ku buzima bwo kuzana ibikoresho by’ubuvuzi mu majyaruguru ya Gaza, Minisiteri y’ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas yavuze ko Abanyapalestine bagera kuri 73 biciwe muri icyo gitero naho 99 bo bagakomereka mu masaha 24 ashize.

Kugeza ubu, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken arimo kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu by’abarabu bo mu kigobe cya UAE na Arabiya Sawudite mbere yo kujya muri Isiraheli, Nibura abantu 1200 nibo bishwe ubwo Hamas yateraga Isiraheli kuwa 7 Ukwakira ,abandi bagera kuri 240 bajyanwa bugwate, Minisiteri y’ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas ivuga ko byibuze abantu 23.000 biciwe muri kariya gace kuva Isiraheli yatangira ibikorwa byo kwihorera kuri Gaza na Irani muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *