Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ikiri gukorwa nyuma yo gufata abasirikare ba FARDC binjiye mu gihugu.

Amakuru Politiki

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abasirikare babiri b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiranye na mugenzi wabo we warashwe agapfa, bo bafashwe, ubu bari kubazwa ibibazo mu rwego rwo gukora iperereza.

Ibi bibaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bushyize hanze itangazo rivuga ko abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya 01:10h z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Iri tangazo rikomeze rivuga ko ko abasirikare babiri barimo; Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, mu gihe mugenzi wabo bari binjiranye we yarashwe agahita apfa, ubwo na we yarasaga inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’umiyobora wa YouTube (Mama Urwagasabo) nyuma y’uko iri tangazo rigiye hanze, yagize ati “Babiri muri bo bafashwe n’abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.”

Brig Gen Ronald Rwivanga kandi yagize icyo avuga ku makuru ari kuvugwa ko abo basirikare bari babanje kuza mu Rwanda mu kabari ko muri aka gace, bagatangwaho amakuru n’abaturage. Yagize ati “Hari ibintu byinshi biri buvugwe, ariko ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.”

Brig Gen Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, kandi yavuze ko nta musirikare cyangwa undi Munyarwanda wagiriye ikibazo muri ibyo bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *