Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru Politiki Umutekano

Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z’Igihugu n’irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Iri tegeko ryitezweho kongerera imbaraga inzego z’Ingabo z’Igihugu zirimo urwego rw’ubuzima n’ubuvuzi. hatowe kandi itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Manizamunda yasobanuye impinduka aya mategeko yombi azagira mu mikorere n’imibereho myiza y’inzego z’umutekano ahereye ku kibazo cy’abaganga b’inzobere bahawe inshingano zo kuyobora ishami rishya ry’ubuvuzi ryashyizwe mu gisirikare cy’u Rwanda.

Avuga ko icyi cyiciro kitazabangamira umwuga w’igisirikare kuko n’ubundi abaganga bari basanzwe bakora izi nshingano.

“Nta bwo bizababangamira, N’ubundi dusanzwe dufite abasirikare b’aba dogiteri n’abandi bazobereye mu buzi runaka (specialiste) bavuraga mu bitaro bitandukanye byaba iby’i Kanombe n’ibya Faisal.

Ruriya rwego turagirango turwubake rube urwego ruhamye rufite imiyoborere imanuka ikagera no ku nzego zo hasi aho igisirikare cyacu gikorera haba mu gihe cy’amahoro cyangwa igihe bikenewe ko bajya muri Operasiyo.”

Abadepite batoye Itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda n' irishyiraho ihahiro ry'inzego z'u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n'umutekano: Photo: Rwanda Parliament
Abadepite batoye Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda n’ irishyiraho ihahiro ry’inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano: Photo: Rwanda Parliament.

Yongeraho ko izi nzobere z’abaganga b’abasirikare zidafasha abasirikare gusa ahubwo ko zizanafasha n’abaturage, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, ni bwo abadepite bashoje igihembwe kidasanzwe aho batoye amategeko 9 banemeza imishinga y’amategeko igera kuri 7.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *