Umushyikirano 19 : “Turambiwe gucyurirwa indagara, Ni ikibazo tugomba guca vuba cyane bidatinze.” Minisitiri Musafiri.

Amakuru Politiki Ubuzima

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yashimangiye ko Leta y’URwanda irimo gutegura ubudangarwa bw’umutekano wayo mu bijyanye n’ibiribwa kugirango hacyemurwe ikibazo cy’ibiribwa biva hanze y’U Rwanda.

Musafiri avuga ko iyi gahunda barimo gutegura ari gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024, Ahanini ngo iyi gahunda ikaba igamije cyane kwihaza mu biribwa ngo bizajyana no kongera umusaruro uboneka kuri hegitari nibura ukikuba kabiri.

Yagize Ati “Turifuza ko ahava imifuka 10 y’ibishyimbo hazajya hava 20, ahavaga 20 have 40 turashaka gukuba nka kabiri mu myaka itatu, ine iri imbere. Tuzabigeraho ari uko tugeza imbuto n’ifumbire nziza ku bahinzi kandi ku gihe.”

Biteganijwe ko muri Gicurasi uyu mwaka hazaba hakozwe ikarita izafasha umuhinzi kumenya ubwoko bw’ifumbire ubutaka bwe bukeneye akoresheje icyangombwa cy’ubutaka bwe, Mu bworozi ngo hazongerwa ibiribwa haboneke ibiryo by’amatungo kandi nayo ari mu kiraro ndetse no kuvugurura intanga ku buryo umuntu azajya akerekwa ubwoko bw’inka zitanga umukamo ndetse umworozi akinigishwa uburyo ubwoko bw’inka yahisemo bugaburirwa aho kugura inka hanze.

Hari kandi kongera umusaruro w’inkoko n’amafi ku buryo ibyatumizwaga hanze bicika burundu harimo n’ibyo bacyurirwa. Ati “Turashaka guca ibintu byo kuzana amafi hanze, ibintu byo kujya baducyurira indagara byateye turashaka kubirandura, buriya dufite isambaza mu kiyaga cya Kivu ziryoshye kurusha indagara, kuva Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi hose bararoba buri munsi, tugiye gutuburiramo Tyrapia.”

Mu buhinzi kandi ngo hazongerwa umusaruro w’ibyoherezwa hanze haterwa ibiti by’ikawa bishya bigasimbura ibishaje ndetse hakashyirwa imbaraga mu buhinzi bw’icyayi kuko kinakunzwe cyane ku ruhando mpuzamahanga. Muri urwo rwego kandi harimo kongera umusaruro wa Avoka, urusenda, imiteja na marakuja nabyo bikoherezwa hanze ku bwinshi ariko no kongerera ibiribwa ubuziranenge kugira ngo amahoteri yo mu Gihugu atongera gukura ibiryo hanze y’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *