Umusore w’umunyarwanda witwa Muhoza Eric yaciye akandi gahigo, yegukana isiganwa ku magare ryiswe ‘Akagera Rhino Race’, ni nyuma yuko aherutse kwegukana isiganwa ryise ‘Umusambi Race’ ryazengurutse mu turere twa Gicumbi na Burera.
Iri siganwa ryiswe ‘Akagera Rhino Race’ ryari rigamije kwishimira igaruka ry’inyamaswa z’Inkura muri Pariki y’Igihugu Akagera. Iri siganwa rikaba ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, ryahagurukiye Rugende ryerecyeza i Rwinkwavu ari na ho ryasorejwe.
Rino siganwa rya ‘Akagera Rhino Race’ rikaba ryarateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Kayonza, ryari rigamije kwishimira igaruka ry’inyama z’Inkura muri Pariki y’Igihugu Akagera.
Ib bibaye nyuma yuko inyamaswa z’Inkura zari zaragabanutse muri iyi Pariki y’Akagera, aho zari zisigaye ari mbarwa. Nyuma yuko zigarutse rero hahise hategurwa iri rushanwa ryo kubyishimira.
Ni irushanwa ryari rifite ibilometero 73.8, rikaba ryegukanwe na Muhoza Eric, wakurikiwe na Manizabayo Eric, na we waje akurikirwa na Tuyizere Hashim wegukanye umwanya wa Gatatu.
Pudence Rubingisa Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba na Perezida wa w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, nibo batangije rino rushanwa.
Muhoza Eric, watwaye rino rushanwa, ni na we uherutse kwegukana iryiswe ‘Umusambi Race’ ryanyuze mu Turere twa Gicumbi na Burera.
Muhoza Eric niwe wegukanye umwanya wa mbere.
Uyu niwe Manizabayo Eric wegukanye umwanya wa kabiri.
Uyu ni Tuyizere Hashim wegukanye umwanya wa Gatatu.