Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite Bisi nshya kubifuza gukora akazi ko gutwara abantu.

Amakuru Rwanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye rugari abifuza gushora imari mu gutwara abantu, ko bubafitiye bisi nshya zigurishwa zo mu bwoko bwa Yutong ZK6106HG.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, rivuga ko abifuza izo bisi bashobora kujya ku biro by’uyu Mujyi gusaba inyandiko ikubiyemo ibisabwa, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Rino tangazo rikomeza rivuga ko umunsi ntarengwa wo gutanga inyandiko isaba kugura izo bisi ari ku wa 22 Werurwe 2024, bitarenze saa kumi n’imwe zi ku mugoroba.

Banibukije abashoramari babyifuza ko hari amahirwe mu gutwara abantu, ubishoboye akaba yajya gusaba uburenganzira mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA.

Iri tangazo riragaragaza ko Umujyi wa Kigali ukomeje gushaka ibisubizo by’ikibazo cyo gutwara abantu muri uyu mujyi kimaze iminsi cyinubirwa n’abatari bake bakunze kugaragaza ko hari imodoka nke zitwara abagenzi.

Gusa muri iyi minsi bigaragara ko zigenda ziyongera, abagenzi bakaba basaba ko hanozwa n’uburyo bwo kubatwara kuko bapakirwa ari benshi mu modoka, ibintu byinubirwa n’abagenzi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwahaye rugari abifuza gushora imari mu gutwara abantu, ko bubafitiye bisi nshya zigurishwa zo mu bwoko bwa Yutong ZK6106HG, mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *