Umuhungu w’imfura w’umuyobozi w’ibiro bya Al Jazeera muri Gaza yiciwe mu gitero cya Isiraheli mu majyepfo ya Gaza, Hamza al-Dahdouh, umunyamakuru wari ukiri umusore w’ingaragu wa Al Jazeera yicanwe n’abandi banyamakuru bari kumwe.
Uyu musore wa Al Jazeera wari ukiri ingaragu yishwe kuri iki cyumweru ari kumwe n’abandi banyamakuru mu muhanda uhuza Khan Younis na Rafah, Mu igihe igitero cy’indege zitagira abapirote kibasiraga iyi ntara ya Gaza. Muri aba banyamakuru bishwe harimo umunyamakuru wa Freelance Mustafa Thuraya, kongeraho abandi bagera kuri bane bo mu muryango wa Wael al-Dahdouh na bo bishwe mu Kwakira umwaka ushize.
Aba bari umugore we Amna, umwuzukuru we Adam, umuhungu we Mahmoud w’imyaka 15 n’umukobwa we Sham w’imyaka 7 bose bapfiriye mu gitero cya Isiraheli, Nk’uko byatangajwe na Hisham Zaqout, umunyamakuru wa Al Jazeera, ngo Hamza n’itsinda ry’abanyamakuru bishwe n’ingabo za Islael, Nyuma yo kwerekeza mu gace ka Moraj gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Rafah kaje kugirwa “Akarere k’ubutabazi” n’ingabo za Isiraheli ngo ahanini bitewe n’ibisasu byaharaswaga cyane.
Abanya Gaza ni benshi bimuwe ubwo babonaga ibyabaye kuri abo banyamakuru, bari bahungiye muri ako gace kugira ngo bahunge ibisasu byaterwaga mu turere bari barimo ariko bikaba nko guhungira ubwayi mu kigunda. Nk’uko Al Jazeera ibitangaza, Hamza yari afite intego yo gukora ubushakashatsi no gutanga raporo ku kibazo ndetse n’ingaruka z’ibisasu byaturikiye muri ako gace.
Amashusho ya Al Jazeera yashyizwe hanze yerekanaga Se wa Wael al-Dahdou ari mu marira menshi, Nyuma y’imyigaragambyo ahagaze ku modoka bari barimo, afashe ukuboko k’umuhungu we ndetse ahagaze iruhande rw’umurambo we mu mujyi wa Rafah wo mu majyepfo.
Mu muhango wo kumushyingura, Se yagize ati: “Hamza ntabwo yari umwana umwe gusa kuri njye, Kuko yandutiraga benshi yambereye benshi. Yari roho y’ubugingo bwanjye. Aya ni amarira y’umubabaro, kubura umuhungu wanjye ikindi kandi aya ni amarira y’ubumuntu, “Ndahamagarira Isi yose kureba neza no kwibaza ku bibera muri Gaza amazi atararenga inkombe ngo abantu bashire cyangwa se habeho kwihorera kubera umubabaro.”