Umuhanzi Prosper Nkomezi yateguje igitaramo cy’amateka azamurikamo album ze ebyiri.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Prosper Nkomezi, Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje igitaramo gikomeye yise ‘Nzakingura Live Concert’ azamurikiramo Album ebyiri, iyitwa ‘Nzakingura’ ndetse na ‘Nyigisha’.

Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuba tariki 12 Gicurasi 2024. Ni igitaramo byitezwe ko azahuriramo n’abandi bahanzi bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Iki gitaramo agiye kugikora nyuma y’imyaka ine ishize adataramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cye bwite kuko ibitaramo yagiye agaragaramo ari iby’abandi yabaga yatumiwemo.

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe ari kwitegura iki gitaramo cye kizaba tariki 12 Gicurasi 2024, ari no gukora ku ndirimbo zuzuza Album ye yise ‘Nyigisha’ kuko hari izitararangira neza.

Yanatangaje ko iki gitaramo yagombaga kugikora mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, bihurirana n’ibindi bitaramo yakoreye muri Uganda n’ahandi bituma atabasha gukora iki gitaramo cye nk’uko abivuga.

Muri 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw’umuziki we, kuri ubu akaba agiye kumurika album ebyiri ‘Nzakingura’ ndetse na ‘Nyigisha’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *