Umuhanzi Okkam aritegura gushyira hanze EP yise “AHWII”.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Okkama, agiye gusohora EP (Extended Play) y’indirimbo eshanu yakoze mu mwaka wa 2023, umwaka ahamya ko wamubereye indyankurye n’ubwo washyize ukarangira.

Okkama wamamaye mu ndirimbo nka Puculi, Lotto yakortanye na Kenny Sol, No, n’izindi zitandukanye, mu minsi ibiri ishize nibwo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye gushyira hanze EP (Extended Play) y’indirimbo eshanu.

Nyuma yo gutangaza uburyo umwaka wa 2023, wamushariranye, byatumye ukirangira Okkama yiyemeza gusohora EP y’indirimbo eshanu yise ‘Ahwiii’, mu rwego rwo kumvikanisha uburyo awuruhutse.

Okkama, ahamya ko kuva muri sosiyete ya MetroAfro, biri mu byamuteye ibibazo kuko bahise bafata indirimbo ze bakazishyira hanze, atangira kuzisibisha kugeza ubwo zivuyeho.

Uyu muhanzi yavuze ko ibibazo byo kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi, anayivamo byahuriranaga n’uko yari mu bihe byo kubyara imfura ye bityo n’ubwo wari umugisha yari agize, ariko byahuriranaga n’ibibazo afite ntibimworohere na gato.

Ku rundi ruhande ariko, Okkama ashimira Imana kuba byibuza yarabashije kurangiza umwaka byinshi mu bibazo yari afite abikemuye, akinjira muri 2024, yemye.

Okkama yiyemeza gusohora EP y’indirimbo eshanu yise ‘Ahwiii’, mu rwego rwo kumvikanisha uburyo awuruhutse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *