Umuhanzi Kitoko wari warabuze muri muzika yashyize hanze indirimbo nshya.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Umuhanzi Bibarwa Kitoko, wari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze kubakunda umuziki w’ikinyarwanda, yashyize hanze indirimbo yise “Uri Imana” iyi ndirimbo isohotse nyuma yuko abantu benshi bibazaga aho yaburiye.

Kitoko yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Manyobwa, Igendere, Akabuto, Wanema” ndetse n’izindi zitandukanye. Uyu muhanzi kandi yaririmbiye ahantu hatandukanye twavuga ko hakomeye kuko niwe muhanzi wabashije kuririmba mu isabukuru y’umukobwa wa Perezida Paul Kagame ariwe Ange Kagame muri 2012.

Uyu muhanzi kandi yarrimbye mu bitaramo nka Rwanda Caltural Festival yabaye muri 2013 i Denmark, aririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bufaransa ndetse nahandi. Gusa muri 2013 uyu muhanzi yatangaje ko yaretse umuzkiki ku mpamvu atigeze atangaza.

Kitoko - Wikipedia
Gusa nubwo yatangaje ibyo, ntibyamubijije ko yongera kugaragara mu muziki nyarwanda kuko nko muri 2015 yasohoye indirimbo nka : Rurashonga, Sibyo yafatanyije na Meddy, Urankunda Bikandenga, naho muri 2018 nabwo yasohoye indirimbo yitwa Rurabo ndetse yaherukaga gushyira indirimbo hanze mu mwaka wa 2019 yitwa Wanema.

Abantu benshi bagiye bibaza irengero rye mu myaka yaramaze nta gikorwa cya muzika agaragaramo, ariko byaje kuvugwa ko yaba aba mu burayi mu Bwongereza aho ngo yarari gukurikirana ibijyanye n’amasomo ye.

Uyu munsi rero kuwa 1 Ukuboza 2023 nibwo yamaze gushyira hanze indirimbo iri kumwe n’amashusho yayo yise “Uri Imana” aho yayisohoye atangaza aya magambo ati: “Kitoko aracyakora ubudacogora kugira ngo akomeze ubutware bwe bwo kuba yarayoboye neza umuziki w’ u Rwanda akoresheje amajwi ye.”

Iyi ndirimbo yakozwe na Licky Licky usigaye ukorera ibikorwa byo gutunganya indirimbo muri Amerika ikaba ari indirimbo uyu muhanzi yakoze nk’isingiza Imana. Ikaba iri kwishimirwa n’abantu benshi dore ko yari akumbuwe cyane.

Uyu muhanzi nkuko yabitangaje bishoboka ko yaba agiye kugaruka mu muziki dore ko yavuze ko arimo gukora mu buryo bwo kudacoga. Dushobora kuza kubona ibindi bihangano bishya by’uyu muhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *