Adeleke David wamamaye nka Davido muri muzika, akaba akomoka muri Nigeria, yatangaje ko agiye gutanga inkunga ya miliyoni 300 z’ama-Naira yo gufasha imfubyi muri Nigeria binyuze muri Fondasiyo ye.
Ni amafaranga asaga miliyoni 237 mu manyarwanda, Davido yavuze ko azatanga iyo nkunga ku bana b’imfubyi mu gihugu cye cya Nigeria.
Ibi yabitangaje mu butumwa yacishije kurukuta rwe rwa X, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024. Yagize ati “Jye na fondasiyo yanjye twiyemeje kuzateranya miliyoni 300-Naira azahabwa ibigo by’imfubyi byo muri Nigeria nk’umusanzu wanjye niyemeje buri mwaka ku Gihugu.”
Mu mwaka 2022, Davido nabwo yatanze miliyoni 237 z’ama-Naira mu bigo by’imfubyi byo muri Nigeria, avuga ko kuva kera yumvaga azakoresha umwanya afite n’urubuga yahawe nk’icyamamare mu gufasha abatishoboye.
Muri miliyoni 237 z’ama-Naira yahaye ibigo by’imfubyi harimo n’impano zitandukanye yagiye avana mu bandi bahanzi bagenzi be, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 31, mu kwezi kwa 11, 2022.
Nyuma nibwo Davido yaje gutangaza ko izo nkunga zose yahawe agomba kuzikusanya abinyujije muri Fondasiyo ye yise “David Adeleke Foundation”, maze agafasha ibigo by’imfubyi byo mu gihugu cya Nigeria, avukamo.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byatangaje ko Davido yavuze ko iyo nkunga ari umusanzu we buri mwaka yiyemeje ku gihugu ndetse ko binyuze mu muryango ugamije gufasha abababaye n’abatishoboye, gahunda z’uburyo iyo nkunga izagera kuri abo bana itangazwa vuba.