Umubyeyi yashenguwe umutima n’umwana we yahaye impano y’inkweto akanga kuzambara.

Amakuru Utuntu n'Utundi

Ninshingano z’umubyeyi kwita ku mwana we mu buzima bwe bwa burimunsi akamumenyera burikimwe amugomba.

Umubyeyi yaje gushengurwa umutima n’umwana we ubwo yamuguriraga unkweto nkimpano ariko yazigeza murugo umwana akazitera utwatsi, umubyeyi we byamubabaje cyane.

Uyu mubyeyi abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yahoze ari Twitter yasangiye abantu agahinda yagize agira ati “yanze kuzijyana ku ishuri n’ukuntu naziguze numva aribuzikunde Kandi zimpenze. Amafaranga aramvuna cyane nukuyabona niyushye akuya none Reba ibyo ankoze binteye agahinda kenshi.”

Benshi babonye ubu butumwa bagiye kuruhande rw’umwana bahamya ko se yarengereye akagurira umwana we inkweto zitajyanye nawe, dore ko ngo zambarwa n’abanyamideli ndetse n’ibyamamare, rwose ngo sizo kujyana ku ishuri. Bamwe bati nanjye izo sinazikoza mu kirenge cyange.

Iri ni isomo kubabyeyi bakagombye kubanza kureba impano bagiye kugurira abana babo ndetse bakarebako ijyanye nicyo yateganyirijwe, cyangwa se bakabanza kubiganiraho n’abana babo bakumva icyo babitekerezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *