Ukraine yariye karungu iteguza Uburusiya umuriro igiye kuyicanaho binyuze mu gitero simusiga.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Nyuma y’igihe kitari gito ingabo z’U Burusiya zigaba ibitero bikomeye ku butaka bwa Ukraine mu byiciro birenze kimwe, Ukraine yariye karungu iteguza U Burusiya ko igiye kubuzira mu gitero gishobora kuzaba icy’amateka mu myaka yose.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi bwa Ukraine, Kirill Budanov yateguje ikindi cyiciro cy’ibitero simusiga ku ngabo z’u Burusiya, ndetse yemeza ko bizaca intege bikomeye ibitero u Burusiya buri kugaba mu bice bitandukanye bizengurutse Donbass (igice u Burusiya bwigaruriye) birimo icya Kupyansk, Liman, Bakhmut na Avdeevka.

Ukraine imaze igihe kinini icecetse irimo itegura Ibitero nk’ibi bidasanzwe byaherukaga kuba muri Kamena 2023, Ubwo Ukraine yakigabaga ku ngabo z’u Burusiya zari zarigaruriye ibice bitandukanye bya Ukraine, hagamijwe kubigarura no gusubiza inyuma Abarusiya. Ni ibitero byibanze ku bice bya Donetsk, Zaporizhzhia, Kherson n’ibindi.

Ni ibitero byakozwe mu buryo bwimbitse ndetse ku mugaragaro dore ko byanahitanye igice kinini cy’abaturage ba Ukraine ndetse bikaba ari bimwe mu bitero byakozwe igihe kirekire, Dore ko byanagejeje mu kwezi kwa Ukwakira 2023, ku ntego y’ingabo za Ukraine zashakaga kwihaniza iz’u Burusiya ariko umugambi usa n’utaragezweho neza kuko ibice zagombaga kubohoza zitabigezeho.

Muri ibi bitero byateje intambara z’urudaca zashegeshe cyane igihugu cya Ukraine kiyobowe na Perezida Volodymyr Zelenskyy ndetse zituma Ukraine nka kimwe mu bihugu byari bifite ingabo zikomeye kizitakaza cyane ko ingabo zisaga ibihumbi 160 zose zahaburiye ubuzima.

Kuri iyi nshuro Budanov yabwiye The Telegraph Ati “Tugaba ibitero n’umwanzi akabikora uko. Kuri ubu ak’umwanzi kashobotse. Ibitero by’umwanzi bigiye gushyirwaho iherezo mu gihe ibyacu bizaba ari bwo bitangiye.” Icyakora haribazwa uburyo Perezida Zelenskyy azagera kuri uyu muhigo mu gihe intwaro ze zirimo n’izo yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi zangijwe cyane.

Ikindi ni uko abasirikare benshi bari kuhagwa ubutitsa bagasimbuzwa abatamenyereye intambara, ndetse muri iyi minsi inkunga mu bya gisirikare Ukraine yagenerwaga na Amerika bikaba bitizewe neza ko zizakomeza gutangwa uko bikwiriye. Nubwo intwaro n’abasirikare babizobereye ku ruhande rwa Ukraine bikomeje kuba iyanga, Perezida Zelensky yatangaje ko agiye kwinjiza ingabo nshya zirenga ibihumbi 500, mu gusimbura abaguye ku rugamba kuva intambara yatangira.

Nubwo ubutegetsi bwa Kyiv butagaragaza imibare y’abagwa mu ntambara, ariko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya itangaza ko byibuze mu myaka ibiri ishize iyi ntambara yaguyemo abasirikare ba Ukraine ibihumbi 400.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *